Iyi ndege yagonze iya sosiyete nyafurika ishinzwe serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere, CAA (Compagnie Africaine d’Aviation), yangiza ibaba ry’ibumoso ry’iyo yagonze gusa ntibiratangazwa niba hari icyo na yo yabaye.
Iyi Boeing ifite imyanya 174 y’abagenzi irimo 12 y’icyubahiro. Yageze muri RDC tariki ya 12 Ugushyingo 2024 nyuma y’ibiganiro hagati y’inzego zitandukanye byo kubyutsa Congo Airways.
Yatangiye gukora tariki ya 15 Ugushyingo, aho byateganyijwe ko izajya ikorera ingendo mu mujyi wa Kinshasa, Kindu mu ntara ya Maniema na Lubumbashi muri Haut-Katanga.
Ubuyobozi bwa Congo Airways bwateganyaga gukodesha indi ndege mu Bufaransa muri uku kwezi k’Ugushyingo 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!