Uyu mupfumu ubusanzwe witwa Sophie Namutebi yavuze ko nubwo Bobi Wine amaze igihe aharanira kuyobora Uganda, izi ndoto azazikabya mu myaka 15 iri imbere. Yavuze ko mu 2026 uyu mugabo nabwo atazatsinda niyiyamamaza.
Yavuze ko Bobi Wine akeneye kubanza kugira ubunararibonye muri politiki, kugira ngo azabone kuyobora igihugu ngo kuko na Museveni mbere yo kugera ku butegetsi yabanje gushaka ubunararibonye.
Maama Fiina yavuze ko ahubwo mu 2026 umugore wa Bobi Wine, Barbie Kyagulanyi ariwe ushobora kuziyayamariza guhagararira agace ka Nakaseke mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda.
Maama Fiina ni umwe mu bapfumu n’abavuzi gakondo bafite abayoboke benshi muri Uganda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!