Inama y’Ubutegetsi ya Ecobank yabonye umuyobozi mushya

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 22 Nyakanga 2020 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Umunya-Cameroun, Alain Francis Nkontchou, yatorewe kuyobora Inama y’Ubutegetsi ya Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank Transnational Incorporated (ETI) asimbuye Umunya-Nigeria Emmanuel Ikazoboh warangije manda ye y’imyaka itandatu ndetse akaba yaragiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Nkontchou yari asanzwe ari umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Ecobank kuva mu 2015.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 22 Nyakanga 2020, Alain Nkontchou, yavuze ko yatewe ishema n’inshingano nshya ashimangira ko azigiyemo n’ubundi asanzwe azi neza imikorere y’iyi banki.

Yakomeje avuga ko yiteguye gukorana n’abandi kugira ngo iyi banki irusheho gutera imbere.

Yagize ati “Niteguye gukorana n’Inama y’Ubutegetsi ndetse n’ikipe igize nyobozi mu rugendo ruri imbere kandi ndabizi ko dufite ubushobozi bwo kunyura mu bihe turimo ubu ndetse tugashyiriraho abakiliya bacu bo hirya no hino muri Afurika serivisi z’imari zo ku rwego rwo hejuru.”

Umuyobozi wa Ecobank Group, Ade Ayeyemi, yahaye ikaze Nkontchou avuga ko bamwitezeho gukomeza kubasangiza ubunararibonye yagiye agaragaza mu nshingano yari arimo mbere.

Yagize ati “Njye n’ubuyobozi bwose bw’ikigo duhaye ikaze Nkontchou nk’umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi we hamwe n’inama y’ubutegetsi tuzakomeza kubaha ubufasha nkenerwa bwose kugira ngo ingamba za Ecobank group zijye mu bikorwa. Nkontchou iteka yakoresheje ubunararibonye bwe mu kazi k’Inama y’Ubutegetsi tumwitezeho ubuyobozi bushikamye kandi bugera ku ntego.”

Nkontchou watorewe kuyobora Inama y’Ubutegetsi ya Ecobank yagiye akora imirimo itandukanye irimo kuba Umujyanama muri Laurent Perrier Champagne; Umuyobozi wa Global Macro Trading Group kuva mu 1995 kugeza 2008; yanabaye Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubucuruzi muri ‘Chemical Bank’, Ishami ryo mu Mujyi wa Paris na New York.

Ecobank Group imaze kubaka izina rikomeye mu bijyanye no gutanga serivisi za banki zinoze aho ikorera mu bihugu 33 bya Afurika birimo Cape Vert, Sénégal, Guinea, Mali, Gambia, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Benin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Equatorial Guinea, Sao Tomé-et-Principe, Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, RDC, u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Zambia, Malawi, Zimbabwe na Mozambique.

Alain Nkontchou yahawe inshingano zo kuyobora Inama y'Ubutegetsi ya Ecobank

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .