Imyaka 20 irashize Laurent-Désiré Kabila arasiwe mu biro bye; Inkuru y’urupfu rwe

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 16 Mutarama 2021 saa 04:20
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 16 Mutarama 2001, tariki ya 16 Mutarama 2021, imyaka 20 irashize umusirikare muto aba bazwi nka ba “Kadogo” arashe umugabo wari uyoboye igihugu cya kabiri mu bunini ku mugabane wa Afurika, Laurent-Désiré Kabila, wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 1997 ahiritse Mobutu ku butegetsi.

Umunsi nk’uyu ari ku wa Kabiri mu 2001, Kabila yari mu myiteguro y’inama ya 21 yagombaga guhuza umugabane wa Afurika n’u Bufaransa yagombaga kuba bucyeye ikabera i Yaoundé muri Cameroun. Icyo gihe yari mu biro bye bya Palais de Marbre biherereye mu Karere ka Binza i Kinshasa, yari yiriwe mu mirimo ye isanzwe ndetse agirana ibiganiro n’abantu batandukanye.

Ahagana saa saba z’amanywa, nibwo Caporal Rachidi Kasereka yanyuze mu rihumye abashinzwe kurinda Kabila, ababwira ko agiye kumusuhuza akimugeraho ahita amurasa urufaya rw’amasasu.

Uwitwa Mota wari umujyanama wa Kabila mu by’ubukungu wari mu kiganiro na we ngo yihutiye guhuruza abasirikare bari hanze, umwe muri bo witwa Colonel Kapend akihasesekara asanga Kabila ari gukumbagurika hasi ari na ko avirirana amaraso menshi.

Abandi basirikare bahise bakurikira Kasereka umwe amukubita isasu mu kugura abandagara hasi, abandi bamurasa urufaya mu mutwe arapfa.

Mu kanya gato kakurikiyeho kajugujugu ya gisirikare yahise iza gutwara Kabila wari wakomeretse bikomeye maze ajya kuvurirwa mu Ivuriro rya Ngaliema riri i Kinshasa.

Akimara kugezwa mu bitaro, mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kinshasa, abantu batangiye gushya ubwoba hanacicikana ibihuha bitandukanye birmo ko na Général-Major Joseph Kabila Kabange, umuhungu wa Laurent Kabila, yaba yishwe agerageza guhorera se, ariko aya makuru yose anyomozwa n’uwari Minisitiri w’Itumanaho, Dominique Sakombi, wanavugaga ko Kabila atishwe ahubwo aho ari mu bitaro ameze neza.

Nyuma y’amasaha menshi Kabila ajyanywe kwa muganga, abantu bose baba ab’imbere mu gihugu ndetse n’ibindi bihugu, bari bategereje kumenya uko biri bugende.
Robert Mugabe wari Perezida wa Zimbabwe wari wanitabiriye inama ya France-Afrique yabera muri Cameroun ngo yahise asubika iby’iyo nama igitaraganya asubira muri Zimbabwe aho yiteguraga gukurikirana uko ibintu bimeze muri Congo-Kinshasa anasaba Congo ko Kabila yazanwa muri Zimbabwe nk’uko Kikaya Bin Karubi wari Amabasaderi wa Congo i Harare yabihamirije Jeune Afrique.

Jean-Claude Vuemba wari uyoboye ishyaka rya Mouvement du Peuple Congolais ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko muri icyo gihe n’ubundi Kabila yari afite ibyago byinshi by’uko ibyamubayeho byari kuba.

Ati “Byari akavuyo hafi ya Kabila, twarinjiraga tugasohoka uko dushaka, abajyanama, abaminisitiri, ndetse n’abakozi bato rwose binjiraga uko bishakiye, bakarogoya ibiganiro baje gusinyisha wenda impapuro runaka, kuvuga ko haje undi mushyitsi cyangwa yewe ngo no gusuhuza perezida.”

Kabila yahinduye aho gukorera inshuro eshatu yikurikiranya kubera kwikanga ko azicwa

Kuva Kabila yagera ku butegetsi yahinduye ibiro inshuro zirenga eshatu ashakisha aho gukorera hatuma yumva atekanye.

Bwa mbere ngo Kabila yabanje gukorera mu Ngoro izwi ku izina rya Palais de la Nation ariko kubera ko yari ku nkombe z’uruzi rwa Congo ruri hagati y’imijyi ya Kinshasa na Brazaville, yagize amakenga ko ashobora kuzaraswa n’abasirikare bahoze ari aba Mobutu bari barahungiye mu Mujyi wa Brazzaville uri ahari hateganye n’ibyo biro.

Bidatinze Kabila yahise yimukira mu bindi Biro biri ahitwa Cité de l’OUA ariko ahangayikishwa cyane n’uko azajya agera mu kazi anyuze hagati muri kimwe mu Bigo bya Gisirikare atari afitiye icyizere cya Camp Tshashi, cyarimo uruvangitirane rw’ingabo zirimo na bamwe bahoze barinda Mobutu, bari bazwi nka DSP [Division Spéciale Présidentielle].

Ni uko uko Kabila byamwanze mu nda, agasoreza ubuzima bwe mu Ngoro yindi izwi nka Palais de Marbre, aha ho ngo yari ahizeye cyane kubera ubutumburuke bwaho bwari hejuru ahantu ngo nk’umusirikare yabonaga habereye umutekano we, gusa niho yaje kurasirwa bitunguranye.

Uganda yabaye nyambere mu kwemeza urupfu rwa Kabila

Ku nshuro ya mbere, nyuma y’amasaha abiri Kabila ajyanywe kwa muganga, serivisi z’ubutasi za Uganda nizo zabaye iza mbere mu kwemeza ko Kabila yapfuye bidakuka, n’ubwo abayobozi b’imbere mu gihugu bakomezaga kwemeza ko akiri muzima.

Gusa aya makuru yaje no kwemezwa n’u Bubiligi binyuze kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louis Michel, mu masaha ya saa yine n’igice z’ijoro, anemeje ko Kabila yaba yarazize akagambane k’abo yise Abajenerali batari bishimiye ukuvanwa mu myanya bari bafite mu gihe cyari gitambutse.

Nyuma n’abayobozi b’imbere mu gihugu nabo baje guhita bemeza iby’ayo makuru y’urupfu rwa Perezida Laurent-Désiré Kabila, wahise asimburwa n’umuhungu we Gen Maj Joseph Kabila by’agateganyo nyuma akaza no gutorerwa kuyobora icyo gihugu kugeza mu 2018 ubwo yasimburwaga na Félix Antoine Tshisekedi uyoboye ubu.

Ku itariki ya 18 Mutarama 2001 kandi mu gihe inama y’abakuru b’ibihugu ba Afurika n’u Bufaransa yari irimbanije i Yaoundé, abari bayiteraniyemo ngo batunguwe no kumva Perezida wa Togo, Général Gnassingbé Eyadéma abahagurutsa, abasaba gufata umunota umwe bakunamira mugenzi wabo Kabila umaze kubavamo, kuva ubwo Isi yose imenya bidasubirwaho ko Kabila yishizemo umwuka.

Nyuma y’urupfu rwe ndetse n’uko uwari wamurashe na we yarashwe akahasiga ubuzima, hatangiye iperereza ryo gushakisha abagize uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo.

Abantu 85 barafunzwe bakurikiranyweho uruhare muri iki gikorwa, bamwe bakatirwa n’igihano cy’urupfu, abandi bakatirwa imyaka myinshi y’igifungo, bamwe baranyonzwe abandi bagwa muri gereza, hari n’abagiye barekurwa.

Nyuma y’imyaka 20 Kabila arashwe, hari abari bakiri muri gereza bahamijwe uruhare mu iraswa ry’uyu mugabo, gusa mu ntangiro z’uyu mwaka nibwo abanyuma 23 muri abo, bahawe imbabazi na Perezida Félix Antoine Tshisekedi, barafungurwa.

Kugeza ubu ntiharemezwa neza bidasubirwaho ababa baragize uruhare mu iyicwa rya Laurent-Désiré Kabila, bamwe bagiye bashyira mu majwi abari aba hafi ye barimo n’uwari umujyanama we mu by’umutekano, Nono Lutula, wari umaze imyaka 17 afunze akaba yarahawe imbabazi na Perezida Tshisekedi ku wa 8 Mutarama 2021.

Gusa na none nyuma y’iraswa rya Kabila hari andi makuru yagiye acicikana avuga ko umuhungu we Joseph Kabila ndetse na nyina Sifa Mahanaya batari babanye neza na Kabila kuva kera, bashobora kuba baragize uruhare mu gupanga iraswa rye.

Ubwo umurambo wa Laurent-Désiré Kabila wavanwaga muri Zimbabwe

Uko byari byifashe mu gusezera bwa nyuma kuri Kabila

Umusirikare muto winjiye mu biro bye avuga ko agiye kumusuhuza, byarangiye amumisheho urufaya rw'amasasu
Imyaka 20 irashize Laurent-Désiré Kabila arasiwe mu biro bye, kugeza ubu ntiharemezwa bidasubirwaho abari babyihishe inyuma n'ubwo benshi babihaniwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .