Impunzi z’Abarundi nta mpinduka ziteze muri politiki nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Gicurasi 2020 saa 05:14
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura iminsi mike ngo mu Burundi habe amatora y’Umukuru w’Igihugu, impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda nta cyizere zifite ko amatora ateganyijwe mu gihugu cyabo azazana impunduka mu miyoborere n’ubwo amajwi menshi y’abaturage yumvikanisha ko zikenewe.

Bamwe mu banyapolitiki, indorerezi n’abaturage bari mu buhungiro bashyigikiye Agathon Rwasa uri mu bahatanira gusimbura Perezida Pierre Nkurunziza, bagaragaza ko banyotewe n’impinduka kandi ko bashobora kuziharanira n’ubwo byabasaba guhara ubuzima bwabo.

Gusa ku rundi ruhande batewe ubwoba n’uko ubutegetsi buriho mu Burundi na bwo bwiteguye gukora ibishoboka byose mu gukumira ko habaho izo mpinduka zifuzwa n’abadashyigikiye ubutegetsi buriho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyaka UPD, Emmanuel Ndereyimana, wahungiye mu Rwanda kuva mu 2015, avuga ko n’ubwo Leta y’u Burundi yashyizeho uburyo bwo kotsa igitutu, gutera ubwoba no guca intege abaturage bifuza impinduka; bamwe bagatabwa muri yombi bakanafungwa binyuranye n’amategeko, abaturage batigeze bacika intege.

Ati “Abayoboke b’Ishyaka CNL, rihabwa amahirwe yo gutsinda amatora ateganyijwe, batawe muri yombi ndetse barafungwa binyuranye n’amategeko; benshi babaga bitabiriye ku bwinshi inama z’umukandida Agathon Rwasa.”

Ndereyimana avuga ko hashobora kuzaba ibibazo bikomeye igihe ishyaka riri gutegura amatora rizavuga ko ari ryo ryayatsinze, mu gihe bigaragara ko rititeguye kwemera gutsindwa.

Bamwe mu bakurikiranira hafi politiki y’u Burundi bavuga ko Ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Pierre Nkurunziza niriguma ku butegetsi, nta kizahinduka mu miyoborere y’iki gihugu; gusa ngo abahanganye na ryo mu matora nibatsinda, bakemera no gufatanya n’abari barahejwe muri politiki y’u Burundi, Abarundi bazabyungukiramo cyane muri rusange.

Hari impungenge ko aya matora ateganyijwe mu Burundi atazakorwa mu mucyo kuko nta ndorerezi mpuzamahanga zizaba ziyarimo, cyane ko bamwe bari bemeye kujyayo, babwiwe ko bazashyirwa mu kato k’iminsi 14, yari kurangira nyuma y’amatora.

Mu byumweru bibiri bya mbere byo kwiyamamaza, mu Burundi hagaragaye ibikorwa by’ubwicanyi hagati y’abo muri CNDD-FDD na CNL.

Impunzi z’Abarundi nta mpinduka ziteze muri politiki nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .