Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko Komisiyo y’amatora itangaje ko hari imbogamizi zitatuma amatora aba, zirimo kubona ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo amatora akorwe neza. Ibyangombwa bikibura birimo impapuro n’udusanduku two gutoreramo ndetse n’ibindi bitandukanye.
Ku rundi ruhande, ikibazo cy’uko Itegeko Nshinga ritari ryarangiza kwandikwa nacyo cyatumye Perezida Salva Kiir asaba ko amatora yegezwa inyuma, kugira ngo iryo tegeko ribanze ritunganywe neza.
Kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 2011, ntabwo kirabasha kongera gukora amatora anyuze mu mucyo. Benshi bemeza ko iki cyemezo gishobora kugira ingaruka mbi cyane cyane nyuma y’uko hari abatangiye kugaragaza ko cyafashwe mu rwego rwo gufasha Perezida Kiir kuguma ku butegetsi.
Ibi bishobora kurakaza abatavuga rumwe nawe bakomeje kwiyongera, ku buryo hari impungenge ko iki cyemezo gishobora gusembura ibibazo byo kutumvikana hagati y’amoko atuye icyo gihugu ndetse n’abanyepolitiki batumvikana.
Kuva iki gihugu cyabona ubwigenge, cyakomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano muke bicyugarije kugeza magingo aya, icyakora mu myaka mike ishize, ibice bimwe na bimwe byatangiye kubona agahenge, icyakora ibi byose bikaba bishobora kongera kuba umuyonga mu gihe icyemezo cyo gusubika amatora mu gihe cy’imyaka ibiri cyakwakirwa nabi n’abaturage be.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!