Uhuru Kenyatta umaze iminsi mu buhuza hagati ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro, yashenguwe by’umwihariko n’imirwano yubuye hagati ya FARDC n’umutwe wa M23.
Kuri uyu wa Kabiri ingabo za Leta ziriwe zirwana n’inyeshyamba za M23 mu gace ka Kitchanga muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse uyu mutwe wigamba kwigarurira aka gace.
Mu butumwa ibiro bya Uhuru Kenyatta byashyize hanze kuri uyu wa Gatatu, byatangaje ko ahangayikishijwe n’iyo mirwano yubuye, mu gihe ibiganiro byari bimaze iminsi byatangaga icyizere.
Yagize ati “Umuhuza arasaba impande zose guhagarika imirwano, zigakurikiza amasezerano ya Luanda ndetse zikagaruka mu biganiro bya Nairobi bigamije kubaka amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Kenyatta yavuze ko bibabaje kuba iyi mirwano hari abaturage bari kuyigwamo bigizwemo uruhare n’imitwe yitwahe intwaro, ndetse benshi bakaba bamaze kuva mu byabo.
Uhuru Kenyatta kandi yasabye amahanga n’imiryango nterankunga gukora ibishoboka byose, abavanywe mu byabo n’imirwano bakabona ibyangombwa nkenerwa.
Kivu y’Amajyaruguru imaze iminsi irimo imvururu zishingiye ku mitwe yitwaje intwaro. Uretse M23 iri guhangana na FARDC, hari indi mitwe nka ADF, CODECO, FDLR, Mai Mai n’indi imaze iminsi yica abaturage, ibagabaho ibitero by’ubwiyahuzi n’ibindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!