Mu minsi ishize, mu buryo bwatunguranye cyane mu Majyaruguru ya Mali, inyeshyamba z’Aba-Tuareg zifatanyije n’umutwe wa Jamaat Nusrat al-Islam wal-Muslimin ushamikiye kuri al-Qaeda, zagabye igitero gikomeye cyane ku Ngabo za Mali zifatanyije n’abacanshuro ba Wagner Group, abarenga 130 bahasiga ubuzima, barimo abasirikare 47 ba Mali n’abarwanyi 84 ba Wagner Group.
Ni igitero Ukraine yigambye, ivuka ko cyashobotse kuko yatanze amakuru akwiriye kuri izi nyeshyamba, ndetse gituma Mali ihita ifata icyemezo cyo gucana umubano na Ukraine.
Amakuru kandi avuga ko u Burusiya bunafite abarwanyi ba Wagner muri Sudani, aho bivugwa ko na Ukraine iri kugira uruhare mu ntambara imaze umwaka iri guca ibintu muri icyo gihugu.
Icyakora nyuma y’uko Ukraine yemeye ku mugaragaro ko yafashije Aba-Tuareg kugaba igitero ku Ngabo za Mali, benshi mu Banyafurika batangiye kwikanga ko iby’intambara y’u Burusiya na Ukraine bishobora gufata indi ntera kuri uyu Mugabane, kandi ari ikintu ibihugu byinshi bya Afurika byagerageje kwirinda.
Ku ikubitiro, Senegal yahise itumiza Ambasaderi wa Ukraine muri icyo gihugu kugira ngo abazwe ku bijyanye n’uruhare yashinjwaga kugira mu gufasha Aba-Tuareg. Ku rundi ruhande, ibi kandi byanatumye Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba, ECOWAS, ushyira hanze itangazo wamagana ibikorwa by’ibihugu mpuzamahanga bigamije kwivanga mu miyoborere y’Akarere.
ECOWAS ntabwo ivuga rumwe n’ibihugu birimo Mali, Burkina Faso na Niger biyoboye n’abasirikare bahiritse ubutegetsi, ari nayo mpamvu kuba yarifatanyije nabo kuri iyi nshuro ari ingingo yerekanye uburyo uwo Muryango wamaganye igikorwa Ukraine yigambye.
Umugabane wa Afurika muri rusange wakunze kwitandukanya cyane n’intambara yo muri Ukraine, ahanini bitewe no kwikanga ushobora guhomba inyungu ufite kuri Amerika n’u Burusiya, cyane ko benshi mu Banyafurika bafata iy’intambara nk’iri kurwanwa hagati y’u Burusiya buhanganye na Ukraine, iri gukoreshwa na Amerika, nk’uko byanagarutsweho na Leon Panetta wahoze ayobora Urwego rw’Ubutasi rwa Amerika, CIA.
Ubushake buke bwa Afurika mu kwivanga muri iyi ntambara ushobora kububonera mu byemezo by’uyu Mugabane, wakunze kugenda biguru ntege mu bijyanye no kugaragaza uruhande ubogamiyeho. Nk’urugero, mu Nama yateguwe na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy muri Kamena uyu mwaka, yari yatumiye ibihugu bigera kuri 92 mu rwego rwo gusaba u Burusiya guhagarika intambara bwatangije muri Ukraine.
Ibihumbi 20 gusa bya Afurika nibyo byitabiriye, 12 muri byo bisinya amasezerano agamije gusaba u Burusiya guhagarika intambara burimo muri Ukraine, mu bihugu 80 byasinye kuri ayo masezerano.
Ku rundi ruhande, ibihugu byinshi bya Afurika byaranzwe no kwifata ku byemezo byose byanyujijwe mu Muryango w’Abibumbye bigaruka ku ntambara ikomeje guca ibintu muri Ukraine. Mu bihugu 54 byatoye Mu Nteko y’Umuryango w’Abibumbye ku mwanzuro wo kunenga igitero cy’u Burusiya muri Ukraine, ibigera kuri 28 nibyo byatoye umwanzuro wanengaga icyo gitero, ibindi byinshi birifata.
Hagati aho, Ukraine n’u Burusiya bikomeje intambara ya diplomasi mu rwego rwo kwigarurira ibihugu bya Afurika, aho ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga hagati y’ibihugu byombi bakomeje kugenderera uyu Mugabane, bagamije kubona amaboko y’abayobozi ba Afurika.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, aherutse gusura ibihugu birimo Mauritius, Malawi na Zambia, aho yakiriwe na Perezida Hakainde Hichilema, ndetse iki gihugu kikaba kiri muri bike byasinye itangazo risaba u Burusiya guhagarika intambara muri Ukraine.
Uru rugendo rwari urwa kane Kuleba amaze gukorera muri Afurika kuva intambara yatangira, Umugabane igihugu cye cyari gifitemo ambasade umunani gusa mbere y’uko iyi ntambara itangira, uretse ko magingo aya iki gihugu cyifuza kongera umubare wazo ukagera kuri 30 mu bihe biri imbere, ndetse 10 muri zo zikaba zaramaze kwemezwa, harimo n’iyafunguwe mu Rwanda.
U Burusiya nabwo ntiburyamye kuko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sergey Lavrov, amaze gusura ibihugu 17 mu ngendo enye yakoreye muri Afurika kuva iyi ntambara yatangira. Uyu mugabo kandi yagiye yemerera ibihugu bya Afurika kubona ibirimo intwaro n’ibindi bikenewe kugira ngo bihangane n’ibibazo bifite.
Nko muri Mali, nyuma y’igitero gikomeye cyagabwe ku Ngabo z’icyo gihugu, Lavrov yavuze ko igihugu cye kizafasha Mali mu bijyanye n’imyitozo ya gisirikare, kubona intwaro ndetse no kwiteza imbere mu bukungu.
Ibi byose byerekana ko Umugabane wa Afurika ukomeje gukoreshwa cyane mu bijyanye na diplomasi, ariko bikaba ikibazo gikomeye iyo uyu Mugabane utangiye kwifashishwa mu ntambara yeruye, aho ibihugu bikomeye bizana Ingabo zabyo kuharwanira mu nyungu zabyo bwite.
Iki ni ikibazo abayobozi ba Afurika bakwiriye guhagurukira cyane ndetse no kurwanya mu buryo bushoboka, kuko kenshi Afurika yakunze gukoreshwa mu nyungu z’ibindi bihugu nyamara yo igasigarana ubusa muri izo ntambara, urugero rworoshye rukaba nka Libya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!