Agakoko gatera Coronavirus kimwe n’izindi virus nyinshi, kagenda kihinduranya uko kamara igihe. Gusa akenshi uku kwihinduranya nta ngaruka bigira ku bushobozi bw’indwara gatera ndetse no ku miti n’inkingo ziyikiza.
Kuri Coronavirus biratandukanye kuko yakomeje kwihinduranya gusa ahagana mu mpera z’umwaka ushize, nibwo hagaragaye ubwoko bushya buteye inkeke kuko bushobobora kwandura vuba cyane kurusha uko byari bisanzwe, ku kigero kiri hagati ya 50% na 70%.
Muri Afurika y’Epfo rero ni hamwe mu hagaragaye ubu bwoko bushya bwa Coronavirus mu mpera z’umwaka ushize, buzwi nka 501Y.V2, gusa hari n’ubundi bwagaragaye mu bihugu birimo u Bwongereza na Brazil nabwo bwandura ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’ubusanzwe.
Nyuma y’amasuzuma y’ibanze, abashakashatsi bo muri Afurika y’Epfo bari kuvuga ko bishoboka cyane ko ubu bwoko bwa Coronavirus budakangwa n’inkingo ziri gukorwa, kuko umuntu ashobora kuzihabwa kandi na nyuma akazongera akandura.
Ni amakuru y’incamugongo kuko biramutse bikomeje gutya, bivuze ko inkingo ziri gukorwa zitahashya icyorezo cya Coronavirus nk’uko abantu benshi bari babyiteze.
Uretse izo nkingo kandi abashakashatsi basobanuye ko n’ubundi buryo bukoreshwa mu gukingira hifashishijwe utunyangingo tw’amaraso y’uwakize Coronavirus, kuri ubu bwoko bushya bidatanga icyizere.
Abo bashakashatsi baturutse muri kaminuza eshatu zo muri Afurika y’Epfo no mu Kigo Gishinzwe Kurwanya Indwara Zandura (NICD), bavuze ko “uburyo inkingo zikoresha zikangura abasirikare b’umubiri kugira ngo bahangane n’indwara bushobora kudakora kuri ubu bwoko bushya bwa Coronavirus.”
Aba bashakashatsi birinze kwemeza ko ubu bwoko bushya butazashoborwa n’inkingo ziri gukorwa burundu, gusa bavuze ko bishoboka, basaba ko habaho ubushakashatsi bwagutse kugira ngo byemezwe.
Ku rundi ruhande, basabye ko abakora inkingo bakwiye kuba batekereza ku buryo bazakora izindi mu gihe byagaragara ko izakozwe zidashobora guhangana n’ubu bwoko bushya bwa Coronavirus.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!