Impuguke zagaragaje ko amatora ashobora kuzasiga ahabi ubukungu bwa Uganda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Nyakanga 2020 saa 03:36
Yasuwe :
0 0

Impuguke mu by’ubukungu zagaragaje ko ubwiyongere bw’amafaranga akoreshwa na guverinoma n’inguzanyo zikomeje gufatwa muri iki gihe Perezida Yoweri Museveni arimo gushaka kwiyamamariza indi manda, bishobora guhungabanya ubukungu bw’igihugu mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/21.

Ni ubusesenguzi bwatanzwe n’ikigo gikora isesengura mu by’inguzanyo, Fitch, bunashyigikirwa n’ibigo birimo Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) na Banki y’Isi.

Abasesenguzi ba Fitch bagize bati “Ibibazo bya politiki n’imibereho y’abaturage bishobora kuba bishingiye ku matora, biteye ikibazo ku mutekano w’igihugu n’ubukungu rusange bw’igihugu.”

Ku buryo babona ibintu, hari igihu ku bihe bijyanye n’amatora ataha yo gushaka niba hazaboneka usimbura Museveni cyangwa niba uwo musaza w’imyaka 76 azaguma ku butegetsi ariho kuva mu 1986, ndetse byitezwe ko azongera kwiyamamaza.

Kugeza uyu munsi ngo umutekano na politiki mu gihugu bikomeje kumera neza, ariko kuba abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kwiyongera imbaraga, aya matora yo mu 2021 ashobora kuzabamo ihangana rikomeye mu mateka ya Uganda. Ibyo byiyongeraho kuvuga ko amatora ashobora kwigizwa inyuma kubera icyorezo cya Coronavirus, nk’uko bikomeje kunugwanugwa.

Byatumye Fitch Ratings, mu isesengura riheruka gutangazwa mu cyumweru cya nyuma cya Kamena, igenekereza ko mu bijyanye n’ubushobozi bw’igihe kirekire bwo kwishyura imyenda, ishyirwa mu rwego rwa kuramo, ndetse mu bijyanye n’ubukungu buhagaze neza ihabwa inota rya B+.

Ibyo byose bigaragaza ko mu buryo ibintu bihagaze, Uganda ishobora kwizerwa nk’igihugu gishobora kuzuza inshingano zacyo mu bijyanye n’imari, ariko hari impungenge mu gihe kiri imbere, mu gihe ibikorwa byacyo by’ubukungu n’ubucuruzi byakomeza kumera nabi.

Abasesenguzi ba Fitch bavuga ko leta yakomeje gukoresha imbaraga mu kongerera ubushobozi ibigo by’ubucuruzi muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19 binyuze mu koroshya ibijyanye n’imisoro no gushaka ingengo y’imari y’inyongera, aho hongereweho hafi 1% by’umusaruro mbumbe, mu nzego zimwe z’ingenzi.

Bakomeje bati “Ariko, birashoboka ko Guverinoma ishobora gukenera gutanga ingufu nyinshi mu bukungu, by’umwihariko mu bihe bibanziriza amatora.”

“Twiteze ko guverinoma izagerageza kuziba icyuho mu ngengo y’imari binyuze mu nguzanyo z’amahanga, cyane cyane mu nguzanyo ziciriritse, nubwo ahanini irimo gukurikirana inyungu z’ubucuruzi,”

Mu buryo bwo kuziba icyuho mu bijyanye na Coronavirus, bibarwa ko Uganda izakomeza gufata amadeni muri ibi bihe.

Fitch ivuga ko igipimo cy’ideni muri Uganda gishobora kurenga 53% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021, mu gihe IMF ivuga ko rishobora kuzagera kuri 59.6 ku ijana by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu 2023/24.

Ifoto igaragaza Umujyi wa Kampala muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .