00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impuguke za Loni zagaragaje ubufatanye bw’ingabo z’u Burundi na CNRD-FLN

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 May 2024 saa 05:09
Yasuwe :

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikurikirana umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagaragaje ubufatanye bwubuwe hagati y’ingabo z’u Burundi n’umutwe witwaje intwaro wa CNRD-FLN urwanya Leta y’u Rwanda.

Mu gihe umubano wari mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi kuva mu 2022 kugeza mu 2023, ingabo z’u Burundi (FDNB) zumvikanye zihangana na CNRD-FLN ifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira rihana imbibi na Pariki ya Nyungwe.

Byageze ubwo muri Mata 2023 ingabo z’u Burundi zita muri yombi Colonel Mukeshimana Fabien alias Kamayi ubwo yari mu ntara ya Cibitoke. Uyu amaze igihe akorana na ‘Gen’ Hakizimana Antoine ‘Jeva’ mu birindiro bya Kibira.

Izi mpuguke zasobanuye ko ubwo Col Mukeshimana yari afunzwe, u Rwanda rwasabye u Burundi kumwohereza i Kigali ariko bwarabyanze, buhitamo kumurekura, akomeza ibikorwa bye muri CNRD-FLN.

Zatangaje ko u Rwanda rwazemereye ko uyu murwanyi yakomeje kwidegembya, ajya mu Burundi uko abishatse kandi ko asigaye aba i Bujumbura, aho agenzurira ibikorwa by’uyu mutwe witwaje intwaro, akaba na ofisiye ushinzwe guhuza ubu bufatanye.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye mu mpera za 2023, ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yarushinjaga gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwe. Icyakurikiyeho ni uko yafunze imipaka ihuza ibi bihugu byombi muri Mutarama 2024.

Raporo y’izi mpuguke ivuga ko nyuma y’aho umubano w’ibi bihugu uzambye, ingabo z’u Burundi zasubukuye ubufatanye na CNRD-FLN mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo RED Tabara mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Iti “Mu gihe cyashize, CNRD-FLN yifashishaga u Burundi nk’ahantu hayo hatekanye, hifashishwaga mu myitozo no kugaba ibitero ku Rwanda. Ubwo hageragezwaga kuzahura umubano w’u Burundi n’u Rwanda mu 2022 no mu ntangiriro za 2023, u Burundi bwitandukanyije na CNRD-FLN. Ariko ubwo umubano wazambaga, ubufayanye bw’u Burundi na CNRD-FLN bwarasubukuwe.”

Muri Werurwe na Mata 2024, Col Mukeshimana ngo yavuye i Bujumbura, ajya muri RDC inshuro nyinshi mu gikorwa cyo gutegura inama n’ingabo z’u Burundi hamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro yifatanya na zo kurwanya RED Tabara, irimo Mai Mai Makanaki, Mai Mai Kijangala, Mai Mai Kapapa na Gumino.

Ingabo z’u Burundi zagiye muri Kivu y’Amajyepfo hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye Perezida Ndayishimiye yagiranye na Félix Tshisekedi wa RDC. Uretse kwifatanya na CNRD-FLN, zinavugwaho kwifatanya n’umutwe wa FDLR na wo urwanya Leta y’u Rwanda, ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Urugamba rwo muri Kivu y’Amajyaruguru rugamije gusenya umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi byo muri iyi ntara. Rurimo indi mitwe y’ingabo n’iyitwara gisirikare irimo uw’akarere ka Afurika y’amajyepfo (SADC), ingabo za RDC, imitwe ya Wazalendo n’abacancuro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .