Impamvu y’idindira ry’itangizwa ry’ifaranga rihuriweho n’ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2020 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Icyorezo cya COVID-19 kiri mu byahungabanyije gahunda yo gutangiza ku mugaragaro ikoreshwa ry’ifaranga rihuriweho n’ibihugu byibumbiye mu Muryango w’Ubukungu muri Afurika y’Uburengerazuba (Ecowas).

Umushinga wo gutangiza ifaranga rihuriweho n’ibihugu byo muri ECOWAS umaze imyaka isaga 30 uri kwigwaho ndetse byari biteganyijwe ko umurikwa muri uyu mwaka.

Ubusanzwe ibi bihugu bifite ifaranga rihuriweho ariko ryagenzurwaga n’ibihugu by’i Burayi byiganjemo ibyakolonije ibyo muri Afurika.

Iryo faranga ryahawe izina rya ‘Eco’ ryashyizweho tariki 30 Kamena 2019, mu gihe byari biteganyijwe ko rizamurikwa ku mugaragaro muri uyu mwaka.

Mu gihe hitegurwaga icyo gikorwa cyakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, cyashegeshe ubukungu bw’Isi.

Indi mpamvu yadindije itangizwa ry’ifaranga rihuriweho ijyanye n’amavugurura azakorwa n’ibihugu umunani bisanzwe bikoresha ama- CFA, bigomba kwimakaza ifaranga rya Eco.

Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, uyoboye igihugu gikoresha CFA yasabye abayobozi bagenzi be ko mu nama yo muri Nzeri “hamurikwa indi gahunda nshya igamije kwerekana uko ifaranga rihuriweho rizakoreshwa.’’

Umwarimu muri Kaminuza ya Bouake yavuze ko Alassane Ouattara uyobora Côte d’Ivoire yaciye amarenga ko uyu mushinga ushobora kudindira mu gihe cy’imyaka itanu.

Ati “Ni ikibazo cy’ubushake bwa politiki. Imyaka itanu yaba ihagije ngo tube twahageze.’’

Kuri ubu, Nigeria yihariye 60% by’umusaruro mbumbe w’ibihugu biri muri ECOWAS n’abaturage miliyoni 180 muri miliyoni 300 ziyituye, yifuza ko ibihugu bikoresha ama-CFA bihuriye muri West African Monetary Union (WAMU) bihagarika imikoranire n’u Bufaransa.

Umushinga w’itegeko uheruka kwemezwa n’u Bufaransa muri Gicurasi uteganya ko mu gihe ifaranga rya Eco rizatangira gukoreshwa, Banki y’u Bufaransa ntizongera kubika ifaranga rya CFA ndetse ishobora no kwikura mu mikoranire na Banki z’ibihugu byo mu Burengerazuba (CBWAS) ka Komisiyo ya WAMU.

Daniel Anikpo wigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu muri Côte d’Ivoire wagize uruhare mu guharanira ishyirwaho ry’ifaranga ry’igenga yavuze ko nta cyizere abona mushinga w’ifaranga kuko ‘nta bushake bwa politiki buhari.’

Ati “Ubwo nari minisitiri mu 2000, nabwo twavugaga kuri uyu mushinga ko ugomba kuba warangiye mu myaka itanu.’’

ECOWAS ihuza ibihugu 15 byo muri Afurika y’Uburengerazuba, birimo Benin, Côte d’Ivoire, Gambia, Ghana, Guinea, Guinea-Bissau, Liberia, Mali, Niger, Nigeria, Sénégal, Sierra Leone, Togo na Burkina Faso.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .