00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu u Bushinwa bushyigikiye Leta ya Abiy Ahmed mu ntambara na TPLF

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 4 Ukuboza 2021 saa 09:49
Yasuwe :

Kuva intambara iri guhuza ingabo za Leta ya Ethiopie yakwaduka ahagana mu Ugushyingo umwaka ushize, u Bushinwa ntibwari bwarigeze bugaragaza uruhande bushyigikiye, ndetse ntibwari bwaranayivanzemo.

Icyakora kuri Ethiopie, u Bushinwa bwafashe umwanzuro wo kwerura ko bushyigikiye Leta ya Abiy Ahmed na cyane ko umubano w’izi mpande zombi umaze gushinga imizi, ndetse u Bushinwa bukaba butifuza gutakaza amaboko y’iki gihugu gikomeye muri Afurika.

Ethiopie ni kimwe mu bihugu byahaye ikaze cyane u Bushinwa mu bijyanye n’ubucuruzi. Mu 2019, ishoramari mpuzamahanga ryanditswe muri Ethiopie ryari miliyari 2,5$, 60% byaryo rikaba ryari riturutse mu Bushinwa gusa.

Ku isoko rya miliyoni 115, Ethiopie yakiriye ibicuruzwa biturutse mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 2,3$ mu 2019, mu gihe ibyo iki gihugu cyohereje mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyoni 518$.

Hejuru y’ibi, u Bushinwa bufite amasoko atandukanye mu kubaka ibikorwaremezo bya Ethiopie, aho iki gihugu ari cyo cyubatse umuhanda wa gari ya moshi uhuza Ethiopie na Djibouti, icyanya cy’inganda cya Hawassa kiri mu bikomeye muri Afurika ndetse n’indi mishinga migari iki gihugu giteganya, irimo kubaka ibibuga by’indege no kongera imihanda ya gari ya moshi, byose u Bushinwa bubibonamo akaryo cyane.

Ku rundi ruhande, Ethiopie ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite inguzanyo nyinshi z’u Bushinwa, aho kuva mu 2000 kugera mu 2019, u Bushinwa bwagurije Ethiopie inguzanyo zifite agaciro ka miliyari 13,7$.

Muri rusange, u Bushinwa bubona Ethiopie nk’igihugu gifite amahirwe menshi y’iterambere cyane ko impuzandengo y’izamuka ry’ubukungu bwacyo iri hejuru ya 9% mu myaka 10 ishize. Niyo mpamvu u Bushinwa burajwe ishinga no gutuma umutekano wa Abiy Ahmed udahungabana, kuko ibi byagira ingaruka ku Bushinwa yaba mu gutakaza isoko, kutishyurwa inguzanyo n’ibindi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, yagiriye uruzinduko muri Ethiopie, aho yabonanye na Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Ethiopie, Demeke Mekonnen.

Minisitiri Wang yatangaje ko ibihugu by’amahanga bidakwiriye kwivanga mu miyoborere n’ibibazo bya Ethiopie, avuga ko igihugu cye cyifuza gukomeza kubaka umubano na Ethiopie.

Yagize ati “Umubano w’u Bushinwa na Ethiopie uri gukura kandi u Bushinwa bufite ubushake bwo gukomeza kwagura uyu mubano. Twumva neza uko ibintu bihagaze muri Ethiopie, twizera ko iki gihugu gifite ubushobozi bwo gukemura iki kibazo, kandi turifuza ko iki kibazo gikemurwa mu buryo Ethiopie izahitamo.”

Byitezwe ko mu gihe Abiy Ahmed yatsinda iyi ntambara, yarushaho gukorana n’u Bushinwa na cyane ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisa nk’izamuteye umugongo, bikavugwa ko u Bushinwa bwakwizera kugurisha intwaro nyinshi muri Ethiopie, mu mavugurura akomeye yakorwa mu gisirikare cy’icyo gihugu.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bushinwa, Wang Yi, yavuze ko ibihugu by'amahanga bidakwiye kwivanga mu kibazo cya Ethiopie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .