00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu kumenya Perezida watowe muri Kenya bikomeje gutinda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 August 2022 saa 12:39
Yasuwe :

Iminsi itatu irihiritse muri Kenya hakozwe amatora ya Perezida wa Repubulika, abagize Inteko Ishinga Amategeko na ba guverineri b’intara 47 zigize icyo gihugu.

Itegeko riha Komisiyo y’Amatora muri Kenya iminsi itarenga irindwi, igatangaza Perezida watowe.

Kumenya perezida watowe bikomeje kuba urujijo, nubwo ikizwi ari uko agomba kuva hagati ya William Ruto na Raila Odinga, ukurikije uburyo ari bo bari imbere mu majwi amaze gutangazwa.

Ni Perezida uzaba ari uwa gatanu Kenya igize, agasimbura Uhuru Kenyatta usoje manda ebyiri, mu myaka icumi.

Ni ryari hazamenyekana uwatowe

Kubarura amajwi bikomeje kugenda biguru ntege, gusa ikizwi ni uko izi mpera z’icyumweru zizasiga perezida mushya azwi.

Uyu agomba kugira amajwi 50+1 ku ijana by’abantu batoye bose, kandi muri za ntara 47, nibura muri 24 akaba yaragizemo amajwi arenga 25%.

Ibyo iyo nta mukandida ubigezeho, hategurwa icyiciro cya kabiri cy’amatora.

Ibi byose kubigenzura bifata umwanya, ari nayo mpamvu kubarura amajwi muri Kenya bitoroha.

Ibindi bikomeje gukereza kumenya uwatsinze

Abaturage banyotewe no kumenya uwatowe, ariko ntibarimo koroherezwa n’itangazamakuru ryo muri Kenya, ririmo kwerekana imibare idahura, kandi isoko yayo yose ari muri Komisiyo y’Amatora.

Ni imibare irimo kugenda ikusanywa ku biro by’itora 46.229. Ubwo iyi nkuru yandikwaga, nibura ibyavuye mu biro 41.379 byari bimaze kumenyekana, William Ruto ari imbere n’amajwi 49,91%, Raila Odinga akaza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 49,42%. Iyi ni imibare y’ikinyamakuru Nation.

Icyakora, ibitangazamakuru byinshi birimo kugenda bifata amajwi amaze gutangazwa kuri buri biro by’itora bikayishyira mu ikusanyamakuru ryabyo, ariryo ryerekana umukandida uri imbere.

Ntabwo birimo guhuza imibare kuko iki gikorwa bitarimo kugikorana umuvuduko umwe, ndetse buri gitangazamakuru kigahera ku biro by’itora gihisemo.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Kenya, Wafula Chebukati, kuri uyu wa Kane yabwiye itangazamakuru ati “Nta gikuba gikwiye gucika kubera itandukaniro riri mu mibare irimo gutangazwa n’ibinyamakuru. Imibare irimo guturuka ahantu hamwe; uburyo buri gukoreshwa nibwo butandukanye.”

Ku iherezo, ngo imibare igomba kuba ihuye.

Ku ruhande rwa Komisiyo y’Amatora, uretse gukusanya imibare harimo no kubaho uburyo bwo kugenzura buri jwi, ibyo nabyo bigatwara umwanya.

Mu buryo amatora yabayemo, ku biro by’itora amajwi yarafotorwaga akoherereza komisiyo, ariko mu guikorwa cyo kugenda bahuza ibyo bafite mu mafoto, n’ibigaragara mu nyandiko bafite imbere yabo.

Ibyo bikongera akazi kagomba gukorwa, bityo kumenya uwatsinza bikarushaho gutinda.

Ni igikorwa kirimo kubera mu Murwa Mukuru i Nairobi, ku buryo kwegeranya aya majwi nabyo byatwaye umwanya.

Mu bagize Inteko ho bite?

Kugeza kuri uyu wa Kane, amajwi yari amaze kubarurwa n’ubundi yerekana ko amashyaka ya Dr Ruto na Odinga ari yo aza imbere.

Ihuriro ry’amashyaka ryiswe Azimio la Umoja ryatanze Odinga nk’umukandida ku mwanya wa Perezda, ryari rimaze kugira imyanya 134, harimo 88 bo mu ishyaka rye ODM.

Ni mu gihe ishyaka United Democratic Alliance (UDA) rya Dr. Ruto nk’umukandida, rimaze kugira imyanya 101. Ni mu gihe andi mashyaka bahurira muri Kenya Kwanza, harimo Amani National Congress rya Musalia Mudavadi na Ford-Kenya rya Moses Wetang’ula, buri shyaka ryabonye imyanya itandatu.

Umutwe w’Abadepite ugizwe n’imyanya 349.

William Ruto na Raila Odinga bari kuryana insataburenge mu matora y'Umukuru w'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .