Umuvugizi wa PAM, Challiss McDonough, kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko kubuza izi modoka kwinjira zijyanye ibiribwa bishobora kuba byakozwe kubera kwitiranya ibintu.
Umuvugizi wa Polisi mu Burundi, Pierre Nkurikiye, nawe yemeje aya makuru avuga ko izi modoka zavaga mu Rwanda zangiwe kwinjira mu gihugu ndetse ubu ziparitse ahitwa Gasenyi.
PAM ivuga ko abarenga icya kabiri cy’Abarundi bafite ikibazo cy’imirire mibi ndetse umusaruro ungana na 2/3 by’ibyo abaturage binjiza wose utangwa ku biryo.
Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko u Burundi bwanze ko ibi bigori byinjizwa mu gihugu bitewe n’uko byakuwe mu Rwanda; igihugu bumaze igihe butavuga rumwe nacyo kuva muri Mata 2015.

TANGA IGITEKEREZO