Uyu munyapolitiki yatangaje ko imodoka ye yamenaguwe kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2024 ubwo yari yagiye mu muhango wo gushyingura umusore witwa Erastus Nduati mu gace ka Limuru.
Yagize ati “Ubwo twiteguraga gushyingura uyu musore, abagizi ba nabi baduteye, batera n’abandi bari mu kiriyo barimo abana. Aba bantu bari bafite amabuye, imihoro, Fer à Béton n’inkoni.”
Gachagua yakomeje ati “Bahise bamanuka aho abari mu kiriyo bari, babatera bakoresheje intwaro bari bafite. Hari itsinda ryankurikiye ubwo najyaga ku modoka yanjye, bakomeza kudutera bakoresheje amabuye na Fer à Béton. Twashoboye kuhava, amabuye aturi hejuru.”
Uyu munyapolitiki yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X amafoto agaragaza imodoka ye yahombanyijwe mu rubavu, yamenaguwe ibirahuri by’imbere no mu mpande.
Yatangaje ko akorewe ubu bugizi bwa nabi nyuma y’aho muri iki cyumweru Leta ya Kenya imwambuye abarindaga umutekano we, nyamara umuntu wese wagize uruhare mu buyobozi bukuru bw’igihugu akomeza kurindwa.
Ati “Ariko ubu bigaragara ko icyemezo cyo kunyambura abandindira umutekano cyari kigamije kugira ngo byorohere abangabaho ibitero nk’uko twabibonye uyu munsi.”
Gachagua yatangaje ko Leta ifite uruhare mu bikorwa bimwibasira, icyakoze ngo ntazigera atinya kujya kwifatanya n’Abanya-Kenya bakeneye ubufasha bwe.
Tariki ya 20 Ugushyingo 2024, Gachagua na bwo yatangaje ko yabonye abashinzwe umutekano bari mu modoka itagira ibirango, bamukurikira aho agiye hose, agaragaza ko afite impungenge zo kwicwa cyangwa kuburirwa irengero.
Icyo gihe yatangaje ko Leta ikwiye kumureka, ikamuha amahoro nk’umuturage usanzwe nyuma yo kumukura ku mwanya wa Visi Perezida.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!