Muri Uganda ntibukikera kuko muri ibi bihe byo kwiyamamaza, imvururu ziba umusubirizo umunsi ku wundi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri habaye imvururu zashyamiranyije abashyigikiye Bobi Wine n’abashinzwe umutekano ndetse umwe mu bapolisi bashinzwe kurinda umutekano we arakomekera.
Benshi mu bashyigikiye Bobi Wine bakomeretse bajyanwa mu bitaro. Hari nyuma y’aho abashinzwe umutekano bateraga imyuka iryana mu maso mu gutatanya abamushyigikiye. Umupolisi umwe umurinda, yakomerekeye muri izo mvururu ahita ajyanwa mu bitaro.
Nyuma y’aho abashinzwe umutekano barashe ku modoka ya Bobi Wine, imeneka ikirahure ndetse bayipfumura n’amapine.
Uyu mugabo yahise atangaza ko ahagaritse ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuri uyu munsi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!