Abana bagera kuri 1.700.000 ku isi yose bafite Virusi itera SIDA, gusa abagera kuri kimwe cya kabiri muri bo bashobora kubona ubufasha ubwo ari bwo bwose, ndetse n’abahabwa imiti igabanya ubukana bisaba gucimbura ibinini by’abakuru akaba ari byo bahabwa.
Ibi byatangajwe n’Umuryango Mpuzamahanga ugamije kuzana impinduka mu buvuzi, UNITAID, kuri uyu wa 1 Ukuboza 2020, itariki yizihizwaho Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA.
Umuvugizi wa UNITAID, Herve Verhoosel, yavuze ko hari abana benshi batitabwaho bitewe n’uko hataboneka imiti ikwiriye ku bana.
Yagize ati “Abana benshi muri abo, ntabwo bahabwa imiti ituma ubukana bwa virusi itera SIDA bugabanuka, kubera kubura imiti iboneye bashobora guhabwa nk’abana.”
UNITAID ndetse n’Umuryango Clinton Health Access Initiative, bamaze kumvikana n’ibigo bitunganya imiti bya Viatris na Macleods, kugira ngo bakore imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA iboneye ku bana.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rivuga ko umwana ufite Virusi itera SIDA agomba gutangira gufata imiti igabanya ubukana kuva agize ibyumweru bine ndetse apima n’ibiro bitatu.
Ubwo iyi miti izaba ibonetse, umwana umwe azajya avurirwa ku 120$, hafi ibihumbi 120 Frw ku mwaka, mu gihe ubusanzwe byatwaraga agera kuri 480$ ku mwaka, UNITAID ikavuga ko ibyo bizafasha cyane n’ibihugu bikennye.
Ibihugu bya Afurika bizaherwaho mu guhabwa iyi miti mu mwaka utaha wa 2021, birimo Benin, Kenya, Malawi, Nigeria, Uganda na Zimbabwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!