Imiterere ya La Cité du Fleuve, Umushinga w’umujyi w’akataraboneka uhanzwe amaso i Kinshasa (Amafoto)

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 21 Mata 2021 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

Kinshasa, Umurwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ituwe n’abantu barenga miliyoni 17 bavuga Igifaransa. Ihoramo ibikorwa by’ubucuruzi, yaba abacuruzi b’ibintu bitandukanye uhereye ku mitako kugera ku byo kurya, abantu baba ari urujya n’uruza bashaka amafaranga.

Ni umujyi wuje akajagara n’umwanda gusa mu nkengero zawo hari umushinga umaze imyaka igera kuri 12 utekerezwaho w’uburyo hakubakwa umujyi ujyanye n’igihe. Uwo mushinga w’umujyi wiswe La Cité du Fleuve, ugenewe abakire gusa.

Ibikorwa muri ako gace byaratangiye, haherwa ku kubaka amacumbi agezweho. Iyo ugeze muri ako gace, usanganirwa n’imodoka z’akataraboneka zimwe tujya tubona mu mashusho y’indirimbo z’ibyamamare by’aho nka za Hummer, Ferrari n’izindi. Muri ako gace, niho umuhanzi w’icyamamare Fally Ipupa atuye, ndetse ni umwe mu bashoye imari mu kuhubaka inzu zigezweho.

Abantu bo hafi aho bakunda kumubona inshuro nyinshi atembera muri Lamborghini ye y’umuhondo yagiye kureba aho ibikorwa bye by’ubwubatsi bigeze, cyangwa bakamubona ari kwishimisha muri Fleuve Congo iri hafi aho.

Uyu muhanzi yashoye ibihumbi 600 by’amadolari mu mushinga wo kubaka inzu zigezweho muri La Cité du Fleuve. Ako gace kazubakwamo imiturirwa igeretse ishobora guturwamo n’abantu bifite gusa.

Iki gihugu bibarwa ko gifite abantu nibura 600 batunze miliyoni y’amadolari, nibo biganje mu bafite cyangwa bateganya gushyira ibikorwa muri La Cité du Fleuve ku buryo iba Umujyi w’akataraboneka.

Byitezwe ko aka gace nikamara kuzura neza, kazahindura isura ya RDC ubusanzwe ifatwa nk’igihugu kiri mu bikennye ku Isi mu gihe gifite umutungo kamere utabarika kandi kikaba ari kinini ku buryo mu ngano yacyo kiruta u Budage inshuro esheshatu.

Amabuye y’agaciro yonyine ari mu butaka bwa RDC, aramutse acukuwe uko yakabaye iki gihugu cyakwinjiza nibura miliyari ibihumbi 24 z’amadolari, amafaranga yaba aruta kure ingano y’ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uyu munsi.

Indoto ni uko La Cité du Fleuve yaba Dubaï ya Kinshasa

La Cité du Fleuve izubakwaho inzu zijyanye n’igihe mu gace kangana na kilometero kare 25 mu nkengero za Fleuve Congo. Iki gihugu gifite intumbero ko uyu mushinga uzatuma aho hantu hahinduka nka Dubai y’i Kinshasa.

Byitezwe ko hazakurura umubare munini wa ba mukerarugendo kuko uzaba ari umujyi mwiza muri Afurika.

Mu 2008 nibwo uyu mushinga watangiye kuvugwa, imirimo yo kubaka itangira muri Kamena 2009 ndetse ubu inzu nke zo guturamo ziri hafi kugana ku musozo.

Abatuye muri uyu mujyi bazaba bafite amahirwe yo kugera ku Kibuga cy’Indege i Kinshasa mu buryo bworoshye, ndetse bibarwa ko numara kuzura neza uzaba utuwemo n’abantu 250.000 ariko bamwe bafite amikoro gusa, bashobora kwinjiza hejuru ya miliyoni 10 Frw ku kwezi.

Bitewe n’uburyo amashanyarazi ari ikibazo muri RDC kandi ahenda cyane, hari gahunda ko uyu mujyi uzaba ufite urugomero rwayo, isoko y’amazi meza bitandukanye n’ibyo rubanda rusanzwe bakoresha umunsi ku wundi.

Uyu mujyi byitezwe ko uzaba ugaragaza RDC mu isura itandukanye n'uko iki gihugu kizwi
Ibikorwa remezo bigezweho ni byo byitezwe muri La Cité du Fleuve ku buryo izaba Dubai ya Kinshasa
Uyu mujyi uzaba uri ku buso bwa kilometero kare 25
Inyubako ziri mu nkengero za Fleuve Congo zimwe zamaze kuzura
Mu nyubako zimwe zuzuye imbere ni uku hameze
Uyu mujyi niwo ugaragazwa nk'agace k'abifite mu gihe abakene baba batuye hakurya yawo
Uyu mujyi uzaba ufite isoko y'amazi meza n'amashanyarazi bitandukanye n'ibikoreshwa n'abandi baturage
Muri uyu mujyi harimo inzu zishobora kugura hafi miliyoni 200 Frw
Muri uyu mujyi abahatuye ni abakire bo ku rwego rwo hejuru
Mu bice byamaze kuzura, hari ubusitani n'imihanda myiza bitandukanye n'uko ahandi bimeze
Ni amacumbi byitezwe ko azafasha abanyamahanga bakorera muri RDC
Inzu ziri muri uyu mujyi zimwe zifite n'ubwogero bugezweho kuri buri imwe
Fally Ipupa aha yafotowe ari kwishimisha muri Fleuve Congo, hafi y'aho yashoye ibihumbi 600$
Imodoka nk’izi z’akataraboneka nizo abakire bo muri uyu mujyi bagendamo. Uyu ni Fally Ipupa ari muri Lamborghini ye y’umuhondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .