00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasade ya Kenya mu nzira zo kongera gufungura imiryango muri Somalia

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 13 Kamena 2021 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Somalia yatangaje ko Kenya igiye kongera gufungura imiryango ya ambasade yayo muri Mogadishu, mu rwego rwo guhosha umwuka mubi wari umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko ku wa Kane w’iki cyumweru, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya itangaje ko yakomoreye ingendo z’indege zivuye muri Somalia n’iziva muri Kenya ziganayo.

Hari hashize umwaka umwuka utameze neza hagati y’ibi bihugu, aho kimwe cyashinjaga ikindi ibyo guhungabanya umutekano. Ibihugu byombi umwaka ushize byahamagaje abari babihagarariye, birushaho kuzambya umubano.

Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga wa Somalia yavuze ko gufungura imiryango kwa Ambasade ya Kenya byitezweho gutanga umusaruro ku mibanire myiza y’ibihugu byombi, bikunze gushwana bya hato na hato.

Perezida Farmajo wa Somalia (ibumoso) na Uhuru Kenyatta wa Kenya (ibumoso) biyemeje kuzahura umubano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .