Imiryango y’abaguye mu ndege ya Ethiopian Airlines yahawe ‘ubutaka’ bwo gushyingura

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 17 Werurwe 2019 saa 03:59
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya Ethiopian Airlines yatanze ‘udufuka tw’ubutaka’ ku miryango y’abantu 157 baguye mu mpanuka y’indege yayo ya Boeing 737 Max ku wa 10 Werurwe 2019, ngo ibashyingure mu cyubahiro.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters byatangaje ko ubu butaka bwavuye ahabereye impanuka, bwahawe abavandimwe b’abayiguyemo hitegurwa umuhango wo gushyingura ubera i Addis Ababa ku wa 17 Werurwe 2019.

Imiryango y’abaguye mu mpanuka yabwiwe ko bishobora kuzatwara nibura amezi atandatu ngo hamenyekane imyirondoro hagendewe ku bisigazwa byabo.

Mu rwego rwo gufasha mu iperereza rigamije kumenya umwirondoro w’abaguye mu mpanuka, abavandimwe b’abari bari mu ndege basabwe gutanga ibizamini bya ADN i Addis-Abeba no mu bindi bihugu aho Ethiopian Airlines ifite ibiro.

Ibiro ntaramakuru AP byatangaje ko imiryango y’abaguye mu mpanuka iri guhabwa ikilo kimwe cy’ubutaka mu gushyingura.

Umwe yavuze ko “Ubutaka twabuhawe kuko byananiranye kumenya ibisigazwa by’imibiri ngo bihabwe imiryango ya ba nyakwigendera. Ntituzaruhuka kugeza duhawe umubiri nyawo w’abacu cyangwa ibice byawo.’’

Indege ya B-737-800MAX ifite ikirango ET- AVJ yarimo abagenzi bakomoka mu bihugu birenga 30, yahagurutse 08:38 mu gitondo i Addis Ababa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bole, ibura mu ikoranabuhanga 08:44. Yakoze impanuka iva i Addis Ababa muri Ethiopie yerekeza i Nairobi muri Kenya.

Ibihugu bitandukanye (birimo n’u Rwanda) byakumiriye mu kirere cyabyo indege zo mu bwoko bwa 737 Max 8 na Max 9 nyuma y’iyi mpanuka.

Minisitiri w’Ubwikorezi wa Ethiopie, Dagmawit Moges, yatangarije abanyamakuru ku wa 16 Werurwe 2019 ko bishobora gutwara ‘igihe kirekire’ ngo iperereza rihishure impamvu muzi yateye impanuka y’indege yari ikiri nshya.

Indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max-8 zagiye ku isoko mu 2016, zitangira gukoreshwa mu ngendo za Ethiopian Airlines muri Nyakanga 2018.

Yagize ati “Iperereza nk’iri risaba ubushishozi mu kurisesengura, rinatwara igihe ngo rigere ku musaruro ufatika.’’

Iperereza ku cyateye iyo mpanuka riri gukorwa na Ethiopie, ifashijwe n’impuguke zirimo izo mu Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Agasanduku kabika amakuru y’urugendo rw’indege n’agafata amajwi y’ibivugirwa mu cyumba cy’abapilote, tuzwi nk’udusanduku tw’umukara twarabonetse. Abashinzwe gukora iperereza bafite icyizere cyo kuzatanga amakuru yimbitse ku cyateye impanuka.

Impanuka ikomeye yaherukaga gushegesha Ethiopian Airlines yabaye mu Ugushyingo 1996 ubwo moteri imwe yahagararaga indege irimo kugerageza kugwa, ihitana abagenzi 123 mu 175 bari bayirimo.

Impanuka y'indege ya Ethiopian Airlines yahitanye abantu 157 bose bari bayirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza