00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirwano yakomeje muri Masisi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 January 2025 saa 10:03
Yasuwe :

Imirwano y’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 yakomeje mu gace ka Ngungu muri teritwari ya Masisi kuri uyu wa 18 Mutarama 2025.

Iyi mirwano ibaye ku munsi wa gatatu wikurikiranya, aho ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rishaka kwisubiza aka gace k’ingenzi muri iyi teritwari, cyane ko ari inzira igana muri Rubaya; akandi gace gakungahaye ku mabuye y’agaciro.

Aga gace kafashwe n’abarwanyi ba M23 tariki ya 14 Mutarama aho basobanuye ko iri huriro ryatotezaga abaturage baho.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, HCR, kuri uyu wa 17 Mutarama ryagaragaje abaturage barenga 237.000 bahunze imirwano y’imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyaruguru no muri Kivu y’Amajyepfo.

HCR yasobanuye ko kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 6 Mutarama 2025, imirwano yabereye muri teritwari ya Masisi na Lubero yatumye abaturage bagera ku 150.000 bahunga, mu gihe muri Kivu y’Amajyepfo ho hahunze abagera ku 84.000.

Kenshi iyo M23 imaze kwigarurira agace runaka, abaturage bahita bakajyamo, dore ko abarenga ibihumbi 480 bamaze kwinjira mu bice bigenzurwa na M23, cyane ko uhasanga amahoro n’umutekano kurusha ibindi bigenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta.

Imirwano yakomereje muri Ngungu ku munsi wa gatatu wikurikiranya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .