Ni ibikorwa birimo kuba mu gihe amasezerano Leta ya Congo yaherukaga kwemera binyuze mu biganiro bya Luanda, yasabye ko impande zombi zihagarika imirwano, ubundi umutwe wa M23 na wo ukagenda uva mu birindiro wafashe.
M23 yatangaje ko ihagaritse imirwano ndetse iva mu bice bya Kibumba no mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, ariko ivuga ko nigabwaho ibitero izirwanaho.
Uyu mutwe watagaje kuri Twitter uti "Ihuriro rigizwe na Guverinoma n’abacanshuro bayo bagabye ibitero ku birindiro byacu muri Bwiza, Kitchanga no mukengero zaho, imirwano irakomeje muri aka kanya."
M23 ivuga ko ibi bitero byategetswe n’Umugaba mukuru wa FARDC, Lieutenant-général Christian Tshiwewe ubwo aheruka mu ruzinduko i Goma, mu gihe uyu mutwe witeguraga gushyikiriza ibindi bice Ingabo z’Akarere za Afurika y’Iburasirazuba, EACRF.
Icyo gihe ngo Gen Tshiwewe yahaye intwaro imitwe yitwara gisirikare, ayitegeka gutagiza urugamba kuri M23.
Ni ibikorwa ngo birimo kugendana n’ubwicanyi bwibasira abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi muri teritwari za Masisi na Rutshuru.
M23 yakomeje iti "M23 iributsa abenegihugu n’umuryango mpuzamahanga ko Guverinoma ya RDC yabeshye abafatanyabikorwa bayo bo mu karere no mu mahanga, ko abacanshuro bahawe akazi go batoze FARDC, ariko ukuri ni uko boherejwe ku rugamba hamwe n’ihuriro riyobowe na Guverinoma ngo barwanye M23."
Ibyo ngo byerekana ko Guverinoma ya RDC idashishikajwe na gahunda zirimo gushyirwamo imbaraga ku rwego rw’akarere, zigamije amahoro mu burasirazuba bw’igihugu.
Leta ya Congo imaze igihe yanga kuganira n’uyu mutwe ku mpamvu zatumye wubura intwaro, zirimo amasezerano basinyaye ariko ikanga kuyubahiriza, ahubwo igahindukira ikavuga ko yatewe n’u Rwanda runyuze muri M23.
Ingabo za Leta kandi zishinjwa ko muri uru rugamba, zirimo gukorana n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR yashinzwe n’abagize uruhare muri Jeoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 1994.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!