Impande zombi zari zihanganiye ahitwa Jomba ku birometero 70 uvuye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’Umujyi wa Goma, hafi y’umupaka uhuza RDC na Uganda.
Abaturage bo muri ako gace babwiye Radio Okapi ko urusaku rw’imbunda ziremereye rwari rucyumvikana mu misozi ya Runyonyi.
Umuvugizi wa M23, Major Ngoma, yatangaje ko abarwanyi babo batigeze batirimuka ngo bave muri Runyonyi na Chanzu nubwo barashweho amasasu menshi n’ingabo za Congo.
Yavuze ko uyu mutwe witeguye gukomeza imirwano.
Ku rundi ruhande, ingabo za Congo ntacyo zigeze zivuga ku bijyanye n’imirwano yo kuri uyu wa Kabiri.
Umuvugizi wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gen. Sylvain Ekenge, yavuze ko abasirikare babiri bapfuye naho abandi batanu bagakomereka ku ruhande rwa FARDC.
Gen. Ekenge yababajwe n’uko ibitero bya M23 bikomeje nubwo inzego za Afurika n’Umuryango mpuzamahanga zasabye ko imirwano yahagarara.

LONI yasabye ko hagira igikorwa mu gukemura ikibazo cy’inzara muri Somalia
Umuryango w’Abibumbye watanze umuburo ko Somalia ishobora kwibasirwa n’inzara ikomeye iturutse ku mapfa ya mbere akaze kuva mu myaka mirongo ine ishize.
Kuri ubu abagera kuri kimwe cya kabiri cy’abatuye Somalia bafite ikibazo gikomeye cyo kubona ibiribwa.
Umuyobozi w’Ishami rya LONI rishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi muri iki gihugu, Adam Abdelmoula, yavuze ko umuryango mpuzamahanga ugomba kugira icyo ukora kuko nibitaba ibyo abantu benshi bazapfa bazize inzara.
Mu bihe bitatu by’imvura bikurikirana nta yigeze igwa, ibyatumye abagera kuri miliyoni zirindwi bahura n’akaga k’amapfa naho abagera ku bihumbi 800 bavuye mu byabo.
Mu 2011, amapfa akomeye yateye inzara yishe nibura abarenga ibihumbi 300.

Umwami w’u Bubiligi agiye gutangiza igikorwa cyo gusubiza Congo ibihangano by’ubugeni
Umwami w’u Bubiligi yagiriye uruzinduko rw’amateka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri uru ruzinduko azatangiza igikorwa cyo gusubiza iki gihugu ibihangano byacyo byatwawe mu gihe cy’ubutegetsi bw’abakoloni barimo Umwami Leopold II.
Umwami Philippe, umwamikazi Mathilde na bamwe mu bagize Guverinoma y’u Bubiligi bazamara icyumweru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ku nshuro ya mbere ageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva yagera ku ngoma mu 2013.
Mu myaka ibiri ishize, yavuze ko yicuza ku bw’ibikomere byatewe n’ubukoloni mu gihe cy’ubwami bw’Umwami Leopold II.
Biteganyijwe ko ari butange ibihangano by’ubugeni bigera ku bihumbi 80 byatwawe mu gihe cy’ubukoloni kandi akazasura imijyi ya Lubumbashi na Bukavu.

RDC: Abantu bagera kuri 20 biciwe muri Ituri
Abagera kuri 20 bishwe n’inyeshyamba za ADF mu Ntara ya Ituri, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuryango ukurikirana bya hafi ibijyanye n’umutekano, Kivu Security Tracker, watangaje kuri uyu wa Mbere ko icyo gitero cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru kandi ko inyeshyamba za ADF ari zo zikekwaho kukigiramo uruhare.
Umuryango utabara imbabare muri Teritwari ya Irumu, watangaje ko imirambo 36 yagaragaye mu gace kabereyemo ubwo bwicanyi.
Afurika y’Epfo yanze gutanga uwahoze ari Minisitiri muri Mozambique
Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwateye utwatsi Guverinoma ya Mozambique yasabaga kujuririra ko uwahoze ari Minisitiri w’Imari, Manuel Chang yoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu Ugushyingo umwaka ushize, urukiko rw’i Johannesburg rwategetse ko Chang yoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akurikiranyweho ibyaha bya ruswa n’ibindi bijyanye na yo.
Guverinoma ya Mozambique yatanze ubusabe mu rukiko rwa Afurika y’Epfo rushinzwe itegeko nshinga bwo kwemererwa kujuririra icyo cyemezo.
Kuri uyu wa Kabiri urukiko rwatesheje agaciro ubwo busabe.
Mozambique yifuzaga ko uwo mugabo yakoherezwa i Maputo aho abagera kuri 19 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibyo ashinjwa, bifitanye isano n’umwenda wafashwe na leta ubwo yari Minisitiri w’Imari.

Odinga yavuze ko Abanyakenya badakwiye kwambara imyenda y’abapfuye
Raila Odinga uri mu bahatanira kuyobora Kenya mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, yavuze ko Kenya igomba kwikorera imyenda yayo imbere mu gihugu aho gutegereza iyambawe n’abapfuye.
Mu bikorwa byo kwiyamamaza ku wa Mbere, Odinga yijeje ko natorwa azagira uruhare mu guteza imbere inganda zikora imyenda.
Ati “Tugiye gukora iby’ibanze ku buryo abantu binjizaga imyenda yambawe [caguwa] bazabona ibintu bizima bacuruza hano."

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!