00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirwano ya M23 na FARDC ikomeje guca ibintu muri Rutshuru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 June 2022 saa 05:26
Yasuwe :

Imirwano hagati y’ingabo za Repubulika ya Congo n’inyeshyamba za M23 irakomeje uhereye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 21 Kamena 2022, mu gace ka Bikenge na Ruvumu.

Impande zombie ziri kurwana zerekeza ku mipaka y’uduce twa Kisigari na Jomba muri teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru atangwa n’inzego z’ubuyobozi bwa RDC hamwe na sosiyete sivile avuga ko nyuma y’aho M23 yegejwe inyuma ikava mu duce twa Karambi, Kitagoma na Kitovu kuri uyu wa Mbere, yagabye ibitero inyuze mu Majyepfo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Inkuru ya Radio Okapi ivuga ko imirwano yatangiye ahagana saa tanu z’ijoro ku wa Mbere ikaza guhindura isura mu rukerera hagati ya saa munani na saa cyenda ku wa Kabiri.

Amakuru avuga ko abantu icyenda bashobora kuba bapfuye mu duce twa Bikenke, Nkokwe na Bukima mu gihe abandi benshi bavuye mu byabo.

Abaturage basabye ko hagira igikorwa ibyo bitero by’inyeshyamba bigahagarara. Igisirikare cya Congo nta cyo cyigeze gitangaza kuri iyi ngingo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .