Aba basirikare barimo abahoze mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo muri RDC (SAMIDRC) n’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) bapfiriye mu mirwano bari bahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu Mujyi wa Sake n’uwa Goma.
Nyuma y’iminsi myinshi imirambo yabo ibitswe mu kigo cya gisirikare giherereye mu mujyi wa Goma, tariki ya 7 Gashyantare 2025 yavanywe muri RDC n’Umuryango w’Abibumbye, inyuzwa mu Rwanda, mu muhanda wa Rubavu-Musanze-Cyanika.
Ubwo iyi mirambo yageraga muri Uganda, yajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro Bikuru bya Mulago biherereye mu murwa mukuru, Kampala. Aho ni ho yakorewe isuzuma kugira ngo hashimangirwe niba koko bararashwe.
Umunyamakuru Micheal Baleke ukorera ikinyamakuru cya SABC cya Afurika y’Epfo muri Uganda, yatangaje ko iyi mirambo yamaze kuvanwa mu bitaro bya Mulago, yoherezwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe i Kampala.
Nk’uko Baleke yabisobanuye, iyi mirambo iraba iri kumwe n’indi y’abasirikare babiri b’Abanya-Tanzania n’iy’abandi babiri ba Malawi bapfiriye muri iyi mirwano, ikaba ari yo mpamvu indege ibanza kunyura muri ibi bihugu byombi kugira ngo iyihasige.
Yakomeje asobanura ko nyuma yo kugera muri Tanzania na Malawi, indege ikomezanya imirambo y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo i Pretoria ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere, aho biteganyijwe ko ihagera ku gicamunsi.
Hari abasirikare ba Afurika y’Epfo babarirwa mu bihumbi bakiri mu kigo cyabo i Goma, aho barindiwe umutekano n’abarwanyi ba M23. Ubuyobozi bw’uyu mutwe witwaje intwaro bwabasabye gutaha, bakirinda gukomeza kwijandika muri iyi ntambara.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!