00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirambo 50 yagaragaye mu mugezi utandukanya Ethiopia na Sudani

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kanama 2021 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Sudani bwatangaje ko bwabonye imirambo 50 mu mugezi ugabanya iki gihugu na Ethiopia ahagana ku ntara ya Tigray imaze igihe iberamo imirwano.

Uyu mugezi wagaragayemo iyi mirambo ni uwitwa Setit ugabanya Sudani na Ethiopia unyuze mu Ntara ya Tigray. Amakuru dukesha BBC avuga ko imwe muri iyi mirambo yari ifite ibikomere by’amasasu mu gihe indi yari iziritse amaboko.

Umwe mu baganga bahungiye muri Sudani, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza ko we mu cyumweru gishize yashyinguye imirambo 10 yari asanze muri uyu mugezi kandi ko hamaze kuboneka n’indi 28 irimo irindwi yabonetse ku wa 2 Kanama 2021.

Ubuyobozi bw’inzego zibanze muri Sudani bwatangaje ko imirambo imaze kuboneka igera muri 50.

Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bwa Ethiopia buravuga kuri iki kibazo, kandi ntibiramenyekana niba iyi mirambo yaba ifite aho ihuriye n’imirwano iri guhuza ingabo za Leta n’izo mu Ntara ya Tigray.

Imirwano yo muri Tigray yatangiye mu Ugushyingo 2020, kugeza ubu ikaba imaze gutuma umubare munini w’abaturage muri iyi ntara bava mu byabo, abandi bakaba barishwe.

Imirambo 50 yagaragaye muri uyu mugezi utandukanya Ethiopia na Sudani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .