00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikoranire y’Ingabo z’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ku butaka bwa RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 June 2022 saa 11:48
Yasuwe :

Raporo yakozwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yerekanye ko ingabo z’u Burundi n’Imbonerakure bari muri iki gihugu kandi bakorana n’imitwe yitwaje intwaro.

Mu ntangiriro za 2021, RDC yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’u Burundi na Uganda. Gusa itsinda ry’impuguke ntabwo ryigeze ribona amakuru nyirizina ku masezerano ya RDC n’u Burundi.

Iyi raporo ivuga ko ingabo z’u Burundi n’Imbonerakure bari muri RDC ku mpamvu yo kurwanya inyeshyamba rya RED Tabara.

Igira iti "Ingabo z’u Burundi (FDN) n’Imbonerakure bakomeje kugaragara muri teritwari ya Fizi na Uvira, aho bashinze ibirindiro kuva mu Ukuboza 2021. FDN n’Imbonerakure batangije ibitero kuri RED Tabara mu kwirinda ko yatera u Burundi".

Raporo yerekana kandi ko FDN n’Imbonerakure bafashwa n’imitwe yitwaje intwaro mu bitero byo guhashya RED Tabara. Iyo mitwe irimo Gumino, FPDC, Maï-Maï Kijangala na Maï-Maï Buhirwa. Iyi mitwe na yo kandi ihabwa ubufasha bw’ibikoresho n’igisirikare cy’u Burundi.

Kuva mu 2020 umutwe wa Gumino ukorana bya hafi n’abasirikare b’u Burundi mu kugaba ibitero. Umutwe wa FPDC na wo habonetse amakuru ko abayobozi bawo bagiye i Bujumbura mu 2020 mu nama zateguraga ibitero kuri RED Tabara.

Raporo ishimangira ko Gen Marius Ngendabanka na Col Niyonzima Alias Kazungu bo muri FDN, ari bo bakorana cyane na Gumino na Maï-Maï Kijangala.

Hari amakuru kandi y’uko guhera muri Werurwe 2022, Maï-Maï Kashumba na Maï-Maï Mushombe bahinduye ibirindiro na bo bagatangira gukorana na FDN n’Imbonerakure.

Guverinoma y’u Burundi mu ibaruwa yandikiye iri tsinda ry’impuguke yamaganye iby’uko hari ingabo zabwo n’Imbonerakure ziri ku butaka bwa RDC, ishimangira ko kurinda ubusugire n’ubwigenge by’igihugu bikorerwa imbere mu Burundi.

Ingabo z'u Burundi ziri ku butaka bwa RDC aho zagiye kurwanya RED Tabara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .