Imikoranire itavugwa ya Tony Blair n’abaperezida ba Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gashyantare 2020 saa 12:17
Yasuwe :
0 0

Binyuze mu kigo cye, Tony Blair Institute for Global Change (TBI), uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yashyizeho inzobere zitandukanye zo gufasha abakuru b’ibihugu mu kwihutisha imishinga yabo iri ku isonga.

Ni nimero ya telefoni abakuru b’ibihugu bya Afurika benshi bahanahana. Nyuma yo kuva ku butegetsi, Tony Blair, yakomeje kwiyegereza cyane abayobozi ba Afurika, aho akorera uruzinduko buri gihembwe.

Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza hagati ya 1997–2007 ni umwe mu bayoboye u Bwongereza mu bihe bikomeye, cyane mu ntambara ya Iraq yabaye mu 2003 ubwo Saddam Hussein wayiyoboraga yashinjwaga gutunga intwaro kirimbuzi, ihitana Abongereza barenga 200 n’Abanya-Iraq 150 000.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu ba mbere mu 2008 batangiye gukorana na Tony Blair ndetse mu 2017 amurangira mugenzi we wa Togo, Faure Gnassingbé, nyuma yo gukorwa ku mutima n’ibitangaza byakozwe mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru New African Magazine mu 2017, yavuze ko ashima igihe amaze akorana na Tony Blair n’inama atanga, ndetse ko ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza bwatangiye na mbere y’uko ava muri Guverinoma nka Minisitiri w’Intebe.

Perezida Kagame yagize ati “Tony Blair ni inshuti y’u Rwanda, ni inshuti yanjye bwite kandi nshimishwa n’umwanya we n’inama n’ibindi byose dufatanyamo. Ubundi uyu mubano wanatangiye mbere y’uko ava muri guverinoma. Wari uhari no mu gihe yari Minisitiri w’Intebe.”

“Nubwo ntakoranaga nawe by’ako kanya cyane muri icyo gihe, Tony yafashije cyane Guverinoma y’u Rwanda mu iterambere no mu rugendo rw’ubwiyunge. Uruhare runini rwagirwaga na Clare Short [wari umunyamabanga we ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga], wafashije cyane mu gihe nyacyo, mu buryo bukwiye, akabifashwamo n’imiyoborere ya Tony Blair nka Minisitiri w’Intebe.”

Hari kandi uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, waherekejwe na Tony Blair kuva mu 2012 mu mushinga we wo guteza imbere icyanya cyahariwe inganda afatanyije na ba guverineri b’u Bushinwa n’abandi bakora imyenda.

Kimwe no ku wamusimbuye Abiy Ahmed, uyu mugabo Tony Blair amuha inama mu buryo bw’ibanga mu bijyanye no gufungurira imiryango abikorera mu rwego rw’itumanaho.

Ubu urutonde noneho ni rurerure ruriho na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, mugenzi we wa Gambie, Adama Barrow; uwa Liberia, George Weah; Visi Perezida wa Ghana n’abandi. Mu Ukwakira 2019, mu nama yateguwe i Londres na Financial Times, yahuriyemo na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, barebera hamwe uburyo bakorana.

Tony Blair kandi afite uruhare mu mishinga ikomeye nk’aho yashyigikiye Guverinoma ya Guinée, mu 2018 mu gushaka inkunga muri Banki y’u Bushinwa, Eximbank, yo kubaka urugomero rwa Kaléta rwa miliyoni 446$ n’urwa Souapiti rwa miliyari 1.4$.

Hari kandi no gutera inkunga yo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi wa kilometero 1600 uhuza Sénégal, Guinée na Guinée-Bissau, kwegurira abikorera ibigo bitandukanye muri Mozambique ndetse n’ubuhinzi bw’ubunyobwa muri Côte d’Ivoire.

Itsinda ry’abantu be rigizwe n’abahanga n’inzobere yashyizeho binyuze mu muryango we Tony Blair Institute for Global Change (TBI), nibo bafasha mu bujyanama muri za Perezidansi, Minisiteri, ibigo bya leta aho mu Rwanda hatangwa urugero rw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

Ibihugu byinshi bihamya iterambere ryihuse ry’u Rwanda, Maroc, na Mauritius ndetse bashaka kwigira ku buryo bw’impinduka byakoresheje no gushyiraho imiyoborere itanga umusaruro.

Antoine Huss uyobora TBI muri Afurika y’Uburengerazuba ikoresha Igifaransa, avuga ko aho batandukaniye n’ibindi bigo by’ubujyanama ari uko bahuza ‘inzitizi mu bya tekiniki ndetse na politiki ihari’.

Umujyanama wa Perezida Kagame, Jean Paul Kimonyo, avuga ko uyu muryango wa Tony Blair ufasha ibihugu atari ku bwabo ahubwo bagamije gutanga umusanzu mu nzego runaka zahawe umwihariko.

Muri Sénégal, umujyanama uturuka muri TBI ari muri Minisiteri y’ingufu aho atanga inama mu mushinga wa Power Africa. Muri Ethiopie, inzobere ya TBI iri mu bijyanye no kwegurira ibigo by’itumanaho ibihugu byo muri Aziya, ikora muri Minisiteri y’imari.

Intego y’aya matsinda akorana n’abakuru b’ibihugu ni ukongera kwibanda ku bikorwa bya guverinoma hagendewe ku mishinga y’ibanze nk’iy’ishoramari, gufasha za guverinoma kwihutisha ifatwa ry’ibyemezo, isuzuma bikorwa n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye.

Ibi binyura mu gufasha ihuzabikorwa rya za Minisiteri. Antoine Huss, avuga ko imbogamizi ihari kuri za leta atari ukugira gahunda ahubwo ari igihe cyo gushyira mu bikorwa imishinga kubera ko biba birenze inzego.

Za leta ahanini ntizihuza n’ibigo mpuzamahanga kuko buri kimwe kiba gifite gahunda z’amavugurura. Avuga ko icyo bafasha ari ugushyira hamwe imishinga kugira ngo ibashe kwerekwa abaterankunga, mu buryo baba bakeneye.

Umuhuzabikorwa muri Perezidansi ya Togo, Kanka-Malik Natchaba, ushinzwe no gukurikirana imishinga y’ingenzi, avuga ko ‘iri tsinda [Delivery unit], ryabigishije umuco wo kumenya icyihutirwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga’.

Uyu muryango Tony Blair Institute for Global Change (TBI) ukoresha impano z’abagiraneza, Banki y’Isi cyangwa Usaid ikindi gice ugaterwa inkunga na guverinoma za Afurika. Nko muri Togo, itsinda ry’uyu muryango abagera kuri 90% baririmo ni abo muri icyo gihugu bari munsi y’imyaka 30.

Mu bihugu byinshi, inzobere z’urubyiruko zikomeza gukora imirimo mu buyobozi nyuma yo kurangiza inshingano muri TBI.

Tony Blair na Perezida Kagame bafitanye imikoranire myiza cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza