Imihanda imwe muri Zimbabwe igiye kwitirirwa Perezida Mnangagwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Ugushyingo 2019 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abaminisitiri muri Zimbabwe yemeje imbanzirizamushinga y’itegeko risaba ko imihanda icumi mu gihugu yitirirwa Perezida uriho, Emmerson Mnangagwa.

Ikinyamakuru cya Leta, Helard cyatangaje ko kumwitirira ayo mazina biri mu murongo wo guha agaciro intwari z’igihugu n’abandi bagize uruhare mu gukorera ibihugu byabo mu Karere Zimbabwe iherereyemo.

Mu bandi bazitirirwa imihanda n’inyubako zikomeye muri Zimbabwe harimo Sir Seretse Kahma wahoze ayobora Botswana na Agostinho Neto wahoze ayobora Angola.

Minisitiri w’Agateganyo ushinzwe Itumanaho, Mangaliso Ndlovu, yagize ati “Guverinoma yemeje ko mu gutanga amazina, buri gace kazajya kagendera ku muco wako, amateka n’indangagaciro zako.”

Amenshi mu mazina azahindurwa ni afite aho ahuriye n’igihe cy’ubukoloni, nkuko BBC yabitangaje.

Nubwo Zimbabwe yagiye igerageza guhindura bimwe mu bikorwa remezo bifite aho bihuriye n’abayokolonije, hari byinshi bitarahinduka. Hari nk’amashuri yitiriwe Umwamikazi w’u Bwongereza, ibyitiriwe igikomangoma Edward n’abandi.

Guverinoma yasabye ko imihanda icumi mu gihugu yitirirwa Perezida uriho, Emmerson Mnangagwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .