00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IMF yagaragaje impungenge ku ikoreshwa rya Bitcoin muri Centrafrique

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 May 2022 saa 09:15
Yasuwe :

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyatangaje ko gutangira gukoresha bitcoin nk’ifaranga ryemewe mur Centrafrique biteye impungenge ku bukungu bw’igihugu, n’ubw’akarere muri rusange.

Mu cyumweru gishize ni bwo Centrafrique yemeje ikoreshwa ry’amafaranga yo mu ikoranabuhanga (cryptocurrency), ku buryo Bitcoin yahise iba ifaranga ryemewe mu bucuruzi muri icyo gihugu.

Ni icyemezo cyaherukaga gufatwa na Guverinoma ya El Salvador, igihugu cyo muri Amerika yo Hagati.

Muri Centrafrique ariko cyanenzwe n’abantu benshi barimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bavuze ko Perezida Faustin Archange Touadéra yasinye iryo teka atagishije inama Banki Nkuru y’Akarere igenzura ifaranga rya CFA rikoreshwa muri icyo gihugu.

Ni icyemezo cyatumye hatangira kuvugwa ko Centrafrique ishobora no kwirukanwa mu muryango uhurira kuri CFA.

Bloomberg yatangaje ko IMF ivuga ko kwemera iri faranga ryo mu ikoranabuhanga, "biteye inkeke zikomeye mu buryo bw’amategeko, ku gukorera mu mucyo no kuri politiki y’ubukungu."

Ni impungenge ngo zitarangirira kuri Centrafrique gusa, ahubwo no ku Karere iherereyemo.

Centrafrique yahise iba igihugu cya mbere muri Afurika cyemeje ikoreshwa rya cryptocurrency.

Ku mbuga mpuzamahanga z’ivunjisha, bigaragara ko Bitcoin 1 (BTC) ubu irimo kuvunja 40,527,683.25 Frw.

Ni amafaranga atagenzurwa n’umuntu uwo ari we wese nka banki nkuru y’igihugu nk’uko bigenda ku yandi ndetse ahererekanywa hagati y’umuntu n’undi, nta rwego na rumwe rurimo hagati aho.

Uretse kuyakoresha mu buryo bw’ikoranabuhanga, nta hantu wagenda ngo ubikuze ayo mafaranga uyafate mu ntoki, nk’uko bigenda ku yandi.

Ibyo byose bikongera impungenge kuri bitcoin kubera ko ari ifaranga ritagenzurwa, ku buryo ibihugu birimo u Rwanda byakomeje kwigengesera ku kwemera ikoreshwa ry’iryo faranga.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, aheruka kuvuga ko kugeza ubu mu Rwanda nta buryo buhari bwo kuyavunja, ari nayo mpamvu akomeje kwitonderwa.

Ati “Cryptocurrency hashize igihe mu Rwanda twaragiriye abantu inama ko bayitondera. Kuko uyu munsi uracuruza ukoresheje iri faranga hanyuma ubigenze gute, nta hantu uzajya mu Rwanda ngo ufate aya mafaranga uyavunjemo Amanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko abashaka kuyacuruza cyangwa kuyagura bakoresheje ikoranabuhanga BNR itababuza, ariko yibutsa ko ari ifaranga ririmo ibibazo byinshi.

Ati "Ariko niba umuntu azajya mu ikoranabuhanga akarigura, yarangiza akarigurisha abantu bo hanze bafite uko babigenza, ntabwo tuzajya kugenzura uko bikorwa ariko mu Rwanda nta buryo dufite bwo kuvunja iri faranga."

Yakomeje asaba Abanyarwanda kwitondera iri faranga.

Ati “Ikindi harimo amanyanga menshi cyane ku rwego mpuzamahanga bituma rero twumva ko abantu baryitondera, nta bugenzuzi bifite bwimbitse ku rwego mpuzamahanga, ugiye kubijyamo ubwo ni ukwirengera n’ingaruka zabyo.”

"Nta kibazo turabona uyu munsi cyadutera kubihagarika cyangwa ngo tubirwanye nk’uko hari ibihugu bimwe na bimwe byari byasaze barabirwanya, inama tugira abantu gusa ni uko babyitondera."

Icyo gihe hari mu Ugushyingo 2021.

Impuguke mu bukungu zigaragaza ko hatangiye ikoreshwa ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga rigenzurwa na banki nkuru y’igihugu byakuraho impungenge abantu bagira mu bijyanye n’ikoreshwa rya Cryptocurrency.

Benshi bumva ko isaha n’isaha bashobora guhomba kandi ntihagire ababazwa igihombo cyabo.

U Rwanda ruri mu nzira zo gushyiraho iri faranga ry’ikoranabuhanga ariko rubasha kugenzura.

IMF yanaherukaga gusaba El Salvador kuvana Bitcoin mu mafaranga yemewe mu gihugu, kubera ko iteye impungenge mu busugire bw’urwego rw’imari no kurengera abaguzi, kimwe n’izindi mpungenge zishobora gushamikiraho zijyanye n’imari, zidafite uzibazwa.

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyagaragaje impungenge ku ikoreshwa rya Bitcoin muri Centrafrique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .