00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoranabuhanga ryo kugenzura aho imodoka iherereye ryarikoroje muri Uganda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Imiryango irengera uburenganzira bwa muntu n’abatavuga rumwe na Leta bamaganye umwanzuro uherutse gufatwa na Leta ya Uganda, wo gushyira mu modoka zose utwuma tw’ikoranabuhanga tugenzura aho ziherereye.

Leta ivuga ko utwo twuma tugamije gufasha igihugu mu guhashya ibyaha bikomeje kwiyongera, nyamara abatabishyigikiye bavuga ko ari uburyo bwo kuneka abatavuga rumwe na Leta.

Mu cyumweru gishize nibwo sosiyete yo mu Burusiya yasinye na Guverinoma ya Uganda amasezerano yo gushyiraho ikoranabuhanga rifasha kugenzura aho imodoka ziherereye muri iki gihugu.

Dorothy Mukasa uyobora umuryango Unwanted Witness yabwiye Reuters ko iryo koranabuhanga rizifashishwa mu kuvogera uburenganzira bw’abaturage.

Ati “Muri Leta z’igitugu, bihisha inyuma y’icyiswe umutekano w’igihugu mu kuneka abaturage no guhonyora uburenganzira bwabo.”

Yavuze ko iryo koranabuhanga rizifashishwa mu gukurikirana abatavuga rumwe na Leta, abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abanyamakuru.

Perezida w’ishyaka FDC, Patrick Oboi Amuriat yavuze ko abaturage bakwiriye kwitondera iryo koranabuhanga kuko rizifashishwa mu kugenzura ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Yavuze ko byatewe n’ubwoba abatavuga rumwe na Leta bakomeje gutera ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Abatavuga rumwe na Museveni batangiye kwamagana umushinga wo gushyira mu modoka utwuma tugaragaza aho ziherereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .