00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigo cy’Abasuwisi cyacukuraga amabuye y’agaciro muri RDC kigiye kuhava

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 February 2025 saa 10:32
Yasuwe :

Ikigo cyo mu Busuwisi kiri mu bimenyerewe cyane ku Isi mu bucuruzi bw’ibintu bitandukanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Glencore kigiye kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Igitangazamakuru cyo mu Bwongereza cyandika ku nkuru z’ubukungu cya Financial Times, cyatangaje ko zimwe mu mpamvu zo kuba iki kigo cyava muri RDC harimo n’inyungu ntoya cyabonaga mu myaka ishize.

Amakuru agaragaza ko iyo sosiyete yatangiye ibiganiro by’ibanze ku igurishwa ry’ibirombe byayo by’amabuye y’agaciro ya Copper na Cobalt biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Byaba ari igihombo gikomeye kuri RDC iri mu rugamba rwo gushaka abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo igabanye ibigo byo mu Bushinwa biri muri urwo rwego ku bwinshi.

Bivugwa ko icyo kigo gishobora kugurisha imitungo yacyo cyari gifite muri RDC nubwo kitaratangira mu buryo bweruye kuyigurusha.

Icyo kigo cyageze muri RDC mu 2007, gifite inganda ebyeri zitunganya amabuye yo mu bwoko bwa copper na Cobalt.

Uruganda rwa Kamoto Copper Company SC(KCC rwari rufitwemo imigabane 20% na Gecamines, SIMCO ifitemo 5% n’urwa Mutanda Mining SARL (MUMI) Guverinoma ya RDC yari ifitemo imigabane ya 5%, inganda zombi ziherereye mu Ntara ya Lualaba mu Majyepfo y’Igihugu.

Kugeza uyu munsi icyo kigo cyashoye arenga miliyari 8 $ mu guteza imbere izo nganda zombi ndetse mu 2022 bivugwa ko icyo kigo cyari gifite abakozi barenga 8700 n’abanyakabyizi barenga 7,650.

Umusesenguzi mu by’ubukungu muri Banki yo muri Canada, The Royal Bank of Canada, yagaragaje ko ibirombe icyo kigo cyari gifite bishobora kuba bifite agaciro ka miliyari 6,8$.

Ibyo byatumaga Glencore iba ikigo kigemura amabuye y’agaciro ku bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, by’umwihariko ibyifashishwa mu gukora imodoka z’amashanyarazi.

Bivugwa ko nubwo abantu bose bakomeje kugaragaza ko Copper ari imari ishyushye bitewe n’uko yifashishwa mu gukora imodoka z’amashanyarazi, insinga n’ibindi, ibirombe bya Glencore byo muri RDC byinjije inyungu nto ugereranyije n’ahandi gifite ibirombe kuko nko muri Miliyari 2,4$ cyinjije muri 2023, byayiyinjirije miliyoni 195$ gusa bigafatwa nk’inyungu nto cyane. Ibyo ngo byaturutse ku mikorere itanoze n’ibiciro bya Cobalt byagiye bihindagurika.

Bivugwa ko muri Gashyantare umwaka ushize, Glencore yagize igihombo cy’arenga miliyari 1$ ku birombe byo muri RDC mbere yo gutanga umusoro, kubera isoko ritifashe neza rya Cobalt n’uburyo bw’imisoreshereze burimo ikibazo muri icyo gihugu.

Mu byumweru bishize kandi, Glencore yagiranye ibiganiro n’abashobora kuba abaguzi b’imitungo yayo muri Kazakhstan kuko n’aho yari ihafite ibikorwa.

Glencore yari yahagaritse igikorwa cyo kugurisha Kazzinc umwaka ushize, uruganda rukomeye rutunganya Zinc, ubutare n’izahabu, yari ifite imigabane ingana na 70%.

Glencore ni yo sosiyete ikomeye itari iyo mu Bushinwa ishora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC, uretse Eurasian Resources Group (ERG), sosiyete yo muri Kazakhstan ifite icyicaro i Luxembourg.

Ibirombe bya Glencore muri Congo nibura byacukuwemo toni 225.000 Copper na toni 35,000 za cobalt mu 2024, bituma iyo sosiyete iba iya kabiri ku isi mu gucukura cobalt nyinshi.

Glencore ishobora kuva muri RDC
Iki kigo cyari gifite ibirombe by'amabuye y'agaciro bitandukanye muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .