00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibuga cy’indege cya Bukoba cyongeye kuba nyabagendwa nyuma y’impanuka yahitanye 19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ugushyingo 2022 saa 04:56
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikibuga cy’Indege cya Bukoba bwatangaje ko bwongeye gusubukura imirimo nyuma y’impanuka y’indege yahabereye igahitana abantu 19.

Ku Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, indege ya sosiyete ya Precision Air yari mu rugendo Dar es Salaam-Bukoba-Mwanza yakoze impanuka igwa mu Kiyaga cya Victoria.

Iyi ndege yari twaye abantu 43 yakoze impanuka ubwo yiteguraga kugwa ku Kibuga cy’Indege cya Bukoba, gusa kugeza ubu icyateye iyi mpanuka yahitanye abantu 19 ntikiramenyekana.

Kuva iyi mpanuka yaba Ikibuga cy’Indege cya Bukoba cyahise gifungwa gihagarika kwakira indege.

Ubuyobozi bw’iki kibuga cy’indege bwatangarije BBC ko kuri uyu wa Kane cyasubukuye ibikorwa ndetse cyakira indege ya mbere nyuma y’iminsi itanu yari ishize kidakora.

Iki kibuga cy’indege cya Bukoba ni icya cyenda mu bunini muri Tanzania, cyakira indege zikora ingendo imbere mu gihugu zivuye mu bice bitandukanye nka Dar es Salaam, Mwanza, Arusha, Dodoma, Kigoma, Kilimanjaro n’ahandi.

Ikibuga cy’indege cya Bukoba cyongeye kuba nyabagendwa nyuma y’impanuka yahitanye 19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .