Algeria yananiwe guhigika umukandida wa Maroc mu matora yo kwinjira mu Kanama ka Afurika Yunze Ubumwe k’Umutekano n’Amahoro, ubwo bari bahataniye umwanya umwe ugenewe ibihugu byo mu Majyaruguru ya Afurika.
Gusa umwanya wa Visi Perezida wa AU wegukanywe n’umunya-Algeria, Selma Malika Haddadi, yakirwa n’amashyi y’urufaya y’abo mu gihugu cye bari mu cyumba cy’inama, banasohoka baririmba indirimbo z’intsinzi.
Ku rundi ruhande Abanya-Maroc bo bari bashenguwe n’agahinda kubera umukandida wabo watsinzwe ku mwanya wa Visi Perezida wa AU, ariko bagahamya ko kuba Perezida wa AU yarabaye Mahamoud Ali Youssouf ari amahirwe akomeye kuri bo kuko igihugu cya Djibouti akomokamo bafitanye umubano udasanzwe.
Djibouti yemera ko uduce two muri Sahara y’Iburengerazuba tugomba kugenzurwa na Maroc.
Amatora yo gushaka igihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika kijya mu Kanama ka Afurika k’Amahoro n’umutekano azongera kuba mu kwezi gutaha. Algeria na Maroc byanganyije amajwi mu matora aheruka.
RFI yanditse ko kuva mu 2017 Maroc yongeye kwinjira muri AU, Algeria yabaye nk’itakaza itakaza ijambo muri uyu muryango.
Umubano w’ibihugu byombi wazambye mu 2021 ubwo Algeria yacaga umubano na Maroc kubera amakimbirane yaturutse ku butaka buri ku nkengero y’inyanja ya Atlantique.
Ibihugu bimwe byemera ko ubu butaka ari igihugu cya ‘Sahrawi Arab Democratic Republic’, guverinoma yacyo ikaba mu buhungiro muri Algeria. Iyi Guverinoma igenzura 20% by’ubutaka bwose. Maroc yo ivuga ko ubu butaka ari ubwa yo kuva mu 1975 abakoloni ba Espagne bahava, ndetse ikagenzura 80% byabwo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!