00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo cya Koffi Olomide muri Kenya cyasubitswe by’igitaraganya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ukuboza 2021 saa 07:50
Yasuwe :

Igitaramo umuhanzi Koffi Olomide yari afite muri Kenya akiva i Kigali, cyasubitswe by’igitaraganya nyuma y’uko cyaburaga iminsi ibarirwa ku ntoki ngo kibe, abaguze amatike bakazasubizwa amafaranga yabo.

Iki gitaramo cyari giteganyijwe ku itariki ya 11 Ukuboza, aho cyari cyarateguwe n’Ikigo cya Aces and Light gisanzwe gitegura ibitaramo bikomeye byitabirwa n’abahanzi mpuzamahanga muri Kenya.

Nta mpamvu nyamukuru yagaragajwe y’ihagarikwa ry’iki gitaramo, kuko itangazo ryavuze ko cyahagaritswe mu rwego rwo kurengera ‘ubuziranenge bw’ibikorwa bya Aces and Light’. Iri tangazo kandi rivuga ko iki gikorwa cyo guhagarika iki gitaramo kizatuma iki kigo gishobora gukomeza gutegura ibitaramo giteganya gukora.

Mu 2016, Koffi Olomide yahambirijwe na Leta ya Kenya nyuma y’uko yakubise umwe mu bagore bamubyinira ku Kibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta International Airport. Uyu mugabo yaje gusaba imbabazi ku bw’iki gikorwa kigayitse ariko bamwe mu bakurikira umuziki wo muri Kenya banga kumuha imbabazi.

Amakuru yabonywe na Standard Media yo muri Kenya yemeza ko imwe mu ntandaro y’isubikwa ry’iki gitaramo ishobora kuba ari uko uyu mugabo atabonye ibyangombwa yari akeneye byose, gusa ntibyatangajwe neza niba ari ibyangombwa bitangwa na Leta ku binjira mu gihugu cyangwa niba ari ibyangombwa bijyanye n’ibyo yemeranyije n’abamutumiye.

Andi makuru avugwa ajyanye n’uko ubuyobozi bwa Aces and Light bushobora kuba bwarakurikiye impaka zabaye mu Rwanda kuri iki gitaramo, bugasanga ari byiza kwirinda kwangiza izina ry’ikigo cyabo dore ko hari amajwi yari yakomeje kucyamagana muri Kenya.

Impapuro z'integuza zari zaramaze gushyirwa hanze, ndetse abantu bamwe barishyuye amatike y'igitaramo
Intangazo rihagarika igitaramo Koffi Olomide yari afite muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .