Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yashyizweho na guverinoma, yatangaje ko iryo tsinda rizashyirwaho mu cyumweru gitaha i Abuja. Mu byo izasuzuma harimo ibirego ingabo zishinjwa by’uko zagize uruhare mu bikorwa byo gukuramo inda mu myaka 10 ishize.
Ntibyasobanuwe igihe iperereza rizamara n’icyo ibizarivamo bizakoreshwa kuko Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu idafite ububasha bwo guhana ibyaha nk’ibyo.
Raporo ya Reuters yo mu Ukuboza umwaka ushize ishingiye ku batangabuhamya babarirwa mu binyacumi, ivuga ko igisirikare cyashyizeho porogaramu yo gukuramo inda yasize abagore n’abakobwa biganjemo abashimuswe n’ibyihebe bagera ku bihumbi 10, bakuwemo inda.
Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko iryo perereza atari ngombwa kuko ibikubiye muri raporo ubwayo bitarimo ukuri.

Tchad igiye gufungura Ambasade muri Israel
Tchad irafungura Ambasade yayo muri Israel kuri uyu wa Kane hagamijwe gushimangira umubano wayo n’iki gihugu umaze imyaka igera kuri itanu utangijwe.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu gihe Perezida wa Tchad Mahamat Deby ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Israel.
Umubano wa Tchad na Israel wabaye mubi mu 1972 nyuma y’aho Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wabanjirijwe na Afurika Yunze Ubumwe, uriho none, wasabaga ko ibihugu binyamuryango bicana umubano na Israel bikifatanya na Palestine.
Nyamara mu Ugushyingo 2018, uwahoze ari Perezida wa Tchad, Idriss Deby, yagiriye uruzinduko muri Israel aho yavugiye ko ibihugu byombi byiyemeje kubyutsa umubano wabyo.
Netanyahu yaje gusura Tchad mu 2019 maze mu mwaka wakurikiyeho Israel isinya amasezerano yo kunoza umubano hagati yayo na Maroc, Bahrain, Sudani na Leta Zunze Ubumzwe z’Abarabu.
Aya masezerano yarakaje Abanye-Palestine ndetse barayamagana bavuga ko azasubiza inyuma cyangwa agaca intege gahunda y’Abarabu yo gusaba Israel kuva ku butaka yigaruriye bitemewe n’amategeko no kwemera Palestine nka leta yigenga.
Ntibirasobanuka neza aho Ambasade ya Tchad izaba iherereye nk’uko inkuru ya Aljazeera ibivuga ariko ibihugu byinshi bishyira Ambasade zabyo i Tel Aviv.

Umuryango w’Umunya-Uganda wapfiriye muri Amerika wahawe miliyoni 10 z’amadolari
Urukiko rwo muri leta ya Utah muri Amerika, rwageneye miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika y’impozamarira ku muryango w’impirimbanyi yo muri Uganda yapfuye mu 2020 mu mpanuka yabereye muri Arches National Park.
Izo mpozamarira ziri munsi cyane ya miliyoni $140 umuryango wa Esther Nakajjigo wifuzaga, ariko kandi niyo mafaranga menshi atanzwe n’urukiko muri leta ya Utah kubera urupfu rw’umuntu, nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.
Umugabo wa Nakajjigo yagenewe miliyoni $9,5, nyina Christine Namagembe agenerwa $700,000 naho se John Bosco Kateregga agenerwa $350,000.
Nakajjigo wari ufite imyaka 25 n’umugabo we Ludovic Michaud w’umunyamerika, nyuma y’amezi make bashyingiwe bari mu biruhuko basura iyi parike ubwo yapfaga.
Uru rupfu ruteye ubwoba no kuba Nakajjigo yari ambasaderi w’umuryango Women and Girls muri Uganda byatumye urubanza rwe rukomera.
Kenya: Abarimu batandatu batawe muri yombi bashinjwa guhatira abanyeshuri ibikorwa by’urukozasoni
Polisi ya Kenya yataye muri yombi abarimu batandatu bigisha mu mashuri abanza mu Burengerazuba bw’igihugu nyuma y’amashusho yakwirakwijwe agaragaza abanyeshuri bageragezaga kwigana ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina abarimu barebera.
Itangazamakuru ry’imbere mu gihugu ryavuze ko abo barimu bo mu gace ka Nyamache bafashwe nyuma y’aho abayobozi muri Minisiteri y’Uburezi barebye ayo mashusho ntibishimire ibyayo.
Muri ayo mashusho abana b’abahungu bambaye impuzankano y’ishuri bahatirwa n’abarimu gukora ibikorwa by’urukozasoni umwe aryamye hejuru y’undi hanyuma abarimu bakisekera.
Polisi yavuze ko ayo mashusho yinjiza abanyeshuri mu bikorwa bigayitse bigaragara ko yavuye mu kigo cy’ishuri.
Yavuze ko abo batandatu barimo abagore batanu n’umugabo umwe batawe muri yombi bari gufasha mu bikorwa by’iperereza bityo ko kubakorera amadosiye ari byo bizakurikiraho.
Umunyeshuri ukomoka muri Tanzania yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu muri Uganda
Urukiko rwo mu MUrwa Mukuru wa Uganda, Kampala, rwakatiye Kaftah Queen ufite inkomoko muri Tanzania akaba ari umunyeshuri muri Trinity College Nabweru, igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu ashinjwa iyicarubozo ryo ku rwego rwo hejuru.
Ubwo yakatirwaga, urukiko rwavuze ko Kaftah ufite imyaka 18 yagabanyirijwe ibihano kubera ko yemera icyaha kandi akaba akiri n’umunyeshuri ariko agomba guhanwa kugira ngo ribe isomo ku bandi ko ibikorwa bimeze nk’ibyo ashinjwa bitemewe muri sosiyete.
Umucamanza yagize ati “Kaftah Queen agomba kumara imyaka itatu muri gereza. Iki gihano kigomba gukumira abandi bana kwishora mu bikorwa nk’ibi.”
Ubushinjacyaha bwavuze ko Kaftah n’abandi batarafatwa ku wa 8 Mutarama bakomerekeje umukobwa w’imyaka 15 bamushinja ko afitanye umubano n’umusore ukundana na Kaftah. Ibyo byabereye mu Karere ka Wakiso nk’uko inkuru ya The Citizen ibivuga.
Uyu mukobwa yatawe muri yombi nyuma y’iminsi mike amashusho agiye hanze amugaragaza arimo akorera iyicarubozo mugenzi we.
Ibihugu bya Afurika byiyemeje guhuza imbaraga zo kurwanya al-Shabab muri Somalia
Abakuru b’ibihugu bine bya Afurika, kuri uyu wa Gatatu biyemeje gufatanya ibikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab muri Somalia.
Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamu, William Ruto wa Kenya, Ismail Omar Guellehwa Djibouti na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Abiy Ahmed Ali bavuze ko kugira abantu bafite ibikoresho bihagije ari kimwe mu bigomba gufasha muri uru rugamba rwo kurwanya ibyihebe byo muri al-Shabab.
Mu itangazo ryashizwe ahagaragara nyuma y’inama y’umunsi umwe yabereye mu Mujyi wa Mogadishu, aba bakuru b’ibihugu batagaje ko bagiye gukorera hamwe ibikorwa byo gukumira no guca intege umwanzi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!