Umuvugizi w’iki gisirikare, Gen Issakha Acheikh, yasobanuye ko abandi barwanyi ba Boko Haram bagera kuri 11 bakomerekeye muri iyi mirwano, bamburwa intwaro, ariko ntiyasobanuye agace yabereyemo.
Uyu musirikare yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu ko abasirikare 15 ba Tchad bapfiriye muri iyi mirwano, abandi 32 barakomereka.
Yagize ati “Igisirikare kirizeza abaturage ko ubu hari umutuzo kandi ibikorwa byo guhiga abarwanyi basigaye binyuze muri ‘Opération Haskanite’ birakomeje.”
Perezida w’Inzibacyuho wa Tchad, Gen Mahamat Déby Itno, yaraye yihanganishije imiryango yaburiye abasirikare bayo muri iyi mirwano, anayobora inama yihutirwa y’umutekano yamuhuje n’abasirikare bakuru na Minisitiri w’Intebe.
Opération Haskanite ni ibikorwa byatangijwe na Perezida Mahamat Déby mu mpera z’Ugushyingo 2024 nyuma y’aho Boko Haram igabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Ngouboua, ikica abasirikare 40.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!