Iyi ndege igaragaraho ibendera rya Uganda yahanutse mu gace ka Katoni, gurupoma ya Ezekere muri teritwari ya Djugu mu ijoro rya tariki ya 12 Kanama 2024, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’igisirikare cya RDC muri Ituri, Lt. Jules Ngongo.
Uyu musirikare kuri uyu wa 13 Kanama yagize ati “Drone ya gisirikare yahanutse ku butaka bwa Congo. Bigaragara ko yaturutse muri Uganda. Twabonye ibimene byayo. Turi gukora ubusesenguzi kugira ngo tumenye byinshi.”
Mu bibazo Lt. Ngongo avuga ko igisirikare cya RDC gikwiye gushakira ibisubizo harimo niba iyi ndege yakoraga ubutasi n’impamvu yavogereye ikirere cya RDC.
Ati “Yari drone y’ubutasi? Kubera iki yavogereye ikirere cya RDC muri Ituri? Dutekereza ko dukwiye gukora iperereza ryimbitse.”
Igisirikare cya Uganda kuva mu Ugushyingo 2021 cyifatanya n’icya RDC mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Nubwo ubu bufatanye buhari, hagati y’ibi bisirikare hari urunturuntu nyuma y’aho impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zishinje Uganda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera muri Kivu y’Amajyaruguru, gusa iki gihugu cyateye utwatsi ibi birego.
Guverineri wa Ituri, Lt. Gen Johnny Luboya Nkashama, tariki ya 7 Kanama 2024 yatangaje ko hari abitwaje intwaro baturutse muri Uganda, banyuze ku mugezi wa Semliki. Hari hashize iminsi avuze ko hari abanyapolitiki bo muri iyi ntara bashaka kuyinjizamo abarwanyi ba M23.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!