00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihembo cya Nobel cyahawe uwari Perezida wa Afurika y’Epfo cyaburiwe irengero

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 11 Ugushyingo 2022 saa 08:22
Yasuwe :

Umuryango w’Uwigeze kuba Perezida wa Afurika y’Epfo, Frederik Willem de Klerk watangaje ko igihembo cyitiriwe Nobel uyu mugabo yahawe mu 1993 cyibwe muri Mata uyu mwaka, ubwo abajura bigabizaga urugo rwe ruherereye mu Murwa Mukuru Cape Town.

Ni igihembo yahawe ari kumwe na Nelson Mandera ufatwa nk’Intwari y’iki Gihugu ku bw’umuhate bashyize mu kurwanya irondaruhu ryari ryarayogoje ibintu muri icyo gihe.

Amakuru ava muri Afurika y’Epfo avuga ko n’ubwo iki gihembo cyibwe nta kintu Polisi y’iki gihugu yigeze ibikoraho mu kugarura uyu mudali.

Ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru News24 cyo muri iki gihugu, Umugore wa Frederik Willem de Klerk, Elita yavuze ko ubwo yari avuye mu ruzinduko yari yagiriye mu mahanga yasanze aho uyu mudali wabikwaga hambaye ubusa.

Ati "Nahise ntekereza ko wibwe muri Mata uyu mwaka. Ku itariki ya o5 Mata nagiye aho uwo mudali wabikwaga nsanga hararangaye. Nari naraye mvuye mu ruzinduko ndabyibuka neza. Nasanze aho wabikwaga nta kintu na kimwe gisigayemo."

Yakomeje avuga ko imikufi ye yose yibwe. Ati "biragoye kuyibarira agaciro, ni imikufi nari narahawe mu myaka 50 ishize, imwe muri yo ni iyo nari nararazwe na mama."

Uyu mubyeyi avuga ko nta cyizere na gito afite cy’uko ibi byose byibwe bizagaruzwa.

Uyu mudali wari warahawe De Klerk wari ukozwe mu izahabu ku kigero cya 75% n’ibindi byuma bitandukanye byari bigize 25%.

De Klerk yabaye Perezida wa Afurika y’Epfo mu 1989 nyuma y’imyaka itanu asimburwa na Nelson Mandera wari ubaye Perezida wa mbere w’umwirabura.

De Klerk niwe wafunze urugendo rw’abazungu bayoboraga iki gihugu basimburanwa, hatangira ikiragano cya demokarasi.

Yatabarutse mu mwaka ushize afite imyaka 85, azize kanseri y’ibihaha.

Igihembo cya Nobel cyahawe uwari Perezida wa Afurika y’Epfo, Frederik Willem de Klerk cyaburiwe irengero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .