00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igifungo cya Kamerhe wayoboraga Ibiro bya Perezida Tshisekedi cyagabanyijwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Kamena 2021 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ubujurire rwa Kinshasa-Gombe, rwagabanyirije Vital Kamerhe wayoboraga Ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi imyaka y’igifungo iva kuri 20 ishyirwa kuri 13.

Muri Kamena 2020 nibwo Urukiko Rukuru rwa Kinshasa rwakatiye Vital Kamerhe hamwe n’Umunyemali Samih Jammal, gufungwa imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kunyereza umutungo wa leta n’ibyaha bya ruswa.

Vital Kamerhe yahise ajuririra iki cyemezo ndetse ku wa 15 Kamena 2020 aburanishwa kuri ubu bujurire bwe.

Ubwo umunyamategeko w’uyu mugabo witwa Jean-Marie Kabengela yatangarizaga Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ibijyanye n’iki cyemezo ntiyigeze avuga ingingo zagendeweho uyu mugabo agabanyirizwa igihano.

Mu buryo bw’amategeko Vital Kamerhe yakatiwe imyaka 13 y’imirimo y’agahato, ariko kubera ko icyo gihano kitagishyirwa mu bikorwa muri RDC, gisanishwa imyaka 13 y’igifungo.

Kamerhe yashinjwaga kugira uruhare mu kunyereza miliyoni 48.8$ zatanzwe muri gahunda y’iminsi ijana ya mbere y’ubutegetsi bwa Tshisekedi, ngo hubakwe ibikorwa remezo.

Kamerhe w’imyaka 62 yaregwaga hamwe n’umucuruzi w’umunya Liban Jammal Samih w’imyaka 78, uyobora ibigo bibiri Husmal na Samibo, byagize uruhare mu kubaka bimwe mu bikorwa byagenwe mu minsi 100 ya mbere ya Tshisekedi na Jeannot Muhima Ndoole w’imyaka 50, wari ushinzwe serivisi z’ibyinjira mu gihugu n’ibyoherezwa mu mahanga muri Perezidansi.

Uyu mucuruzi washinjwaga gutanga ruswa akatirwa gufungwa imyaka 20 mu gihe Muhima yakatiwe gufungwa imyaka ibiri.

Igifungo cya Vital Kamerhe wayoboraga ibiro bya Perezida Tshisekedi cyakuwe ku myaka 20 gishyirwa kuri 13

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .