Mohamed Ould Abdel Aziz yayoboye iki gihugu kuva mu 2008 amaze guhirika ubutegetsi bwa Sidi Mohamed Ould Cheikh Abdallahi. Na we yavuye ku butegetsi muri Kanama 2019.
Mu Ukuboza 2023, Abdel Aziz yahamijwe ibyaha bimunga ubukungu ndetse no gukoresha nabi ububasha yari afite nka Perezida wa Mauritania. Yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, gusa yaba we ndetse n’ubushinjacyaha barajuriye.
Nyuma y’umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire, umunyamategeko we, Mohameden Ichidou, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ko abacamanza bashyizweho igitutu na Leta, ateguza ko azajuririra mu Rukiko rw’Ikirenga.
Uyu munyamategeko yagize ati “Ni umwanzuro ugaragaza igitutu urwego nyubahirizategeko rwashyize ku bucamanza.”
Umunyamategeko wa Leta, Brahim Ebety, yagaragaje ko yashimye umwanzuro w’urukiko, ati “Ibimenyetso byose byagaragaje ko uwabaye Perezida, wayoboye igihugu cyose wenyine, yikungahaje binyuranyije n’amategeko, akoresha nabi ububasha ndetse akoresha amafaranga mu buryo butemewe.”
Abdel Aziz yasimbuwe ku butegetsi na Mohamed Ould Ghazouani wari inshuti ye, ndetse ihererekanyabubasha ryabaye mu mahoro. Urubanza rwe rwatangiye bisabwe n’Inteko Ishinga Amategeko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!