Impamvu ni uko abayobozi batandukanye bo muri uyu muryango by’umwihariko abo mu Burundi na RDC bakoresha cyane Igifaransa cyane cyane mu bwirwaruhame.
Perezida mushya w’Inteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango [EALA], Joseph Ntakirutimana ni umurundi ndetse ubwo yasomaga imbwirwaruhame ye ya mbere akimara kujya kuri izo nshingano yayisomye mu Gifaransa.
Ntakirutimana yatangiye ijambo rye mu Cyongereza [nirwo rurimi rwemewe rwa EAC], gusa agiye kuyisoza yasobanuye ibyo yavuze mu Gifaransa cyane ko ari narwo rurimi rukoreshwa mu gihugu cye cy’u Burundi.
The Citizen dukesha iyi nkuru yatangaje ko no mu gihe cyo kurahirira inshingano zabo, Abadepite bahagarariye ibihugu byabo muri EALA, Ntakirutimana yavuze ijambo rye mu ndimi ebyiri, Icyongereza n’Igifaransa.
Bitangiye kuba nyuma y’uko muri EALA , harimo abahagarariye RDC ku nshuro ya mbere igiye muri uyu muryango. Iki gihugu kandi ni cyo gifite umubare munini w’abavuga Igifaransa mu karere.
Nibura mu bantu barenga miliyoni 434 bavuga Igifaransa ku Isi, abagera kuri miliyoni 77 ni abo muri RDC.
Ndetse no muri EAC, hafi ibihugu byose bikoresha Icyongereza nk’u Rwanda cyangwa u Burundi bisanzwe binakoresha Igifaransa. Ni ibintu bigaragaza ko ururimi rw’Igifaransa rushobora kujya rwifashishwa muri uyu muryango.
Guverinoma y’u Bufaransa iherutse guca amarenga yo gushyigikira ibihugu bya EAC muri gahunda yo guteza imbere Igifaransa, kikaba cyajya gikoreshwa mu nama, igatanga ibikoresho byo gusemura n’ibindi nkenerwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!