Igice cya ambasade ya Amerika muri Iraq cyatwitswe n’abigaragambya

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 31 Ukuboza 2019 saa 02:48
Yasuwe :
0 0

Amagana y’abigaragambya biroshye muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu murwa mukuru wa Iraq, Baghdad, basenya amarembo yayo, batwika aho bakirira abagana iyo ambasade.

Ababonye ibyo biba babwiye Aljazeera ko babonye umwotsi uzamuka aho iyo ambasade yubatse, mu gihe abasirikare ba Amerika batatu bari hejuru y’inyubako.

Abigaragambya babujijwe n’umwe mu bari babayoboye kwinjira imbere muri ambasade, avuga ko ‘ubutumwa bwatanzwe’.

Ambasaderi wa Amerika n’abandi bakozi ba ambasade muri Iraq bahise bacikishwa bajyanwa kurindirwa umutekano.

Muri iki gitondo, abigaragambya bari babyukiye mu marembo ya Ambasade bagaragaza ko batishimiye ibitero byo mu kirere ingabo za Amerika ziherutse kugaba ku mutwe wa kisilamu Kataib Hezbollah, uterwa inkunga na Iran, hagapfa abantu 25.

Abo bigaragambya bagiye basakuza bagaragaza ko batagikeneye Amerika ku butaka bwabo, banamena ibyuma bifata amashusho byari imbere ya Ambasade.

Uri mu mwanya wa Minisitiri w’Intebe, Adel Abdul Mahdi, yahise asaba abigaragambya kuva mu marembo ya ambasade.

Amerika yagabye ibitero kuri Kataib Hezbollah kuri iki Cyumweru, ivuga ko ari ukwihorera ku rupfu rw’umwe mu banyamerika wahitanywe n’igisasu, bikavugwa ko cyatewe n’uwo mutwe.

Igice cya ambasade ya Amerika muri Iraq cyatwitswe n’abigaragambya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .