Icyizere kidasanzwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko rusange rya Afurika

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 3 Gashyantare 2019 saa 02:19
Yasuwe :
0 0

Amasezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika (CFTA) ari hafi kuba inzozi mpamo kuko ibihugu bine aribyo gusa bisigaje kuyemeza burundu ngo atangire kubahirizwa.

Amasezerano ashyiraho CFTA yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 21 Werurwe 2018 n’ibihugu 44 bihurira mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ni isoko rihuriraho miliyari 1.2 z’abaturage, ryitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika, rifite umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19 z’amadolari ya Amerika.

Ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano rizatangira kubahirizwa niyemezwa burundu n’ibihugu 22 binyuze mu nteko zabyo zishinga amategeko.

Ku ikubitiro Guverinoma ya Kenya n’iya Ghana nizo zashyikirije AU inyandiko zemeza burundu amasezerano ya CFTA ku wa 10 Gicurasi 2018. Ubu bigeze ku bihugu 10 birimo n’u Rwanda, Niger, Chad, Eswatini, Guinea, Côte d’Ivoire, Uganda na Mali.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, ku wa 2 Gashyantare 2019, yatangaje abinyujije ku rukuta rwa Twitter ko inteko zishinga amategeko z’ibihugu birindwi zemeje ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya CFTA.

Ibi bihugu ni Afurika y’Epfo, Sierra Leone, Namibia, Congo, Togo, Mauritania na Sénégal.

Yagize ati “Biteganyijwe ko bizaba byatanze inyandiko zemeza burundu aya masezerano mbere y’inama izahuza abayobozi bakuru b’ibihugu na guverinoma muri AU.’’

Inama ya 32 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya AU iteganyijwe kubera i Addis Ababa muri Ethiopia ku wa 10-11 Gashyantare 2019.

Moussa Faki yavuze ko we na Komiseri ushinzwe Ubucuruzi n’Inganda muri Komisiyo ya AU, Muchanga Albert, ko bakiriye inyandiko ya Mali yemeza burundu CFTA ku wa 1 Gashyantare 2019. Iki gihugu cyakurikiwe na Ethiopia yemeje amasezerano ya CFTA.

Mahamat yavuze ko “Inteko Ishinga Amategeko ya Ethiopia yemeje burundu amasezerano ya CFTA, bituma umubare w’ibihugu ugera kuri 18. Harabura ibihugu bine ngo aya masezerano ashyirwe mu bikorwa ndetse ubuhahirane bwagutse bube impamo.’’

CFTA ni imwe muri gahunda z’ibanze mu kwihuza kwa Afurika nk’uko biteganywa mu cyerekezo 2063, itegerejweho kuzamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika ubu buri kuri 16 % gusa; igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% bikorana n’u Burayi na 50 % bikorana Aziya.

Byitezwe ko kugeza mu 2022 aya masezerano y’isoko rusange azaba amaze gukuba kabiri ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.

Mali nicyo gihugu giheruka kwemeza burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange ry'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU). Harabura ibihugu bine ngo atangire gushyirwa mu bikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza