Icyishe inzovu amagana muri Botswana gikomeje kuba amayobera

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 9 Kanama 2020 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Intandaro y’urupfu rw’inzovu zirenga 300 zapfuye urw’amayobera muri Botswana ikomeje kwibazwaho, nyuma y’aho ibipimo byafashwe bigaragaje ko yaba imiti, ibinyabutabire ndetse n’udukoko byari byaketswe, atari byo nyirabayazana.

Inzovu 360 zapfuye kuva Mata kugera muri Nyakanga, zigapfira hafi y’amazi kandi zigapfa urw’amarabira, urebye uburyo zabaga zaguyemo. Byabanje gukekwa ari ba rushimusi bari inyuma z’izo mpfu, gusa biza kugaragara ko atari bo kuko inzovu zose zasanganywe amahembe yazo, ari nayo akurura ba rushimusi cyane.

Iperereza ryahise ritangira, ibipimo byoherezwa muri Afurika y’Epfo na Zimbabwe kugira ngo hasuzumwe icyihishe inyuma y’izo mpfu.

Amakuru atangazwa na Bloomberg avuga ko ibyo bipimo byagaragaje ko izo mpfu zitatewe n’ibinyabutabire, ahubwo ko iperereza rigiye gukomeza hibandwa ku burozi karemano, kuko ari yo mpamvu ikomeye ishobora kuba intandaro yabyo.

Itangazo rya Minisiteri y’Ibidukikije muri Botswana rivuga ko “ibisubizo byakiriwe kugeza ubu bidahamya uburozi [nk’intandaro], ubwo rero impamvu karemano zirimo uburyo bw’iyandura karemano [ry’amazi] ni zo ziri gukorwaho iperereza”.

Botswana ni cyo gihugu gitunze inzovu nyinshi muri Afrika, zigera ku 135.000. Ni ingenzi cyane kuko zikurura ba mukerarugendo benshi, ibituma urwego rw’ubukerarugendo rungana na kimwe cya gatanu cy’ubukungu bwa Botswana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .