00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyihishe inyuma y’ubufatanye bw’ingabo za Uganda n’iza RDC muri Operation Shujaa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 December 2024 saa 08:24
Yasuwe :

Kuva tariki ya 30 Ugushyingo 2021, Ingabo za Uganda (UPDF) ziri kwifatanya n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu bikorwa byo gutsinsura umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu Ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, byahawe izina rya ‘Operation Shujaa’.

Ibi bikorwa bihuriweho byatangiye nyuma y’aho abarwanyi ba ADF bagabye ibitero by’ubwiyahuzi mu Mujyi wa Kampala, hafi y’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko na Sitasiyo ya Polisi no mu bice by’Uburengerazuba bwa Uganda byegereye RDC nka Kasese.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yumvikanye kenshi ashimira mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi, kuba yaremeye ko UPDF ijya gusenya ADF, agaragaza ko Joseph Kabila we yari yarabanje kubyanga.

Museveni tariki ya 13 Nyakanga 2023 yagize ati “Ubwo Félix Tshisekedi yajyaga ku butegetsi, yemeye cyane ubufatanye."

Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye, aherutse gusobanura ko mu 2017 ari bwo Kabila yemereye UPDF kugaba ibitero by’indege kuri ADF, ariko bidasabye ko abasirikare bayo bava muri Uganda, ati “Yabanje kwanga, nyuma aza kutwemerera, ati ‘Ariko mukoreshe ibitero by’indege n’imbunda zirasira kure’.”

Uyu musirikare yasobanuye ko nubwo icyo gihe UPDF yamenye ko yishe abarwanyi benshi ba ADF, byari bigoye kumenya umubare udashidikanywaho cyangwa se niba yari yabatsinze burundu.

Kugira ngo UPDF yizere umusaruro w’ibikorwa byayo kuri ADF, Perezida Museveni yasabye Tshisekedi wari umaze igihe gito ku butegetsi, ko yakwemerera abasirikare babo kwinjira ku butaka bwa RDC, arabyemera cyane ko bahungabanya n’umutekano w’Abanye-Congo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangarije ku rubuga nkoranyambaga ko mbere y’uko ingabo zabo zambuka ikiraro cya Semuliki gihuza impande zombi, zabanje kugaba ibitero by’indege ku birindiro bikomeye bya ADF.

Abasirikare bakuru muri UPDF na FARDC bakora ubugenzuzi buhoraho bw’umusaruro w’ibi bikorwa, bagamije kumenya niba babyongerera igihe cyangwa se bakabihagarika. Mu Ukwakira 2024 ni bwo abayobozi b’ibihugu byombi baheruka kwemeza ko bikomeza.

Ubufatanye bwashingiye kuki?

Ingabo za Uganda zigeze kwinjira muri RDC muri Kanama 1998 ubwo zafashaga imitwe yitwaje intwaro irimo MLC (Mouvement de Libération du Congo) na RCD (Rassemblement Congolais pour la Démocratie) gukuraho ubutegetsi bwa Laurent Desire Kabila.

Ingabo za Uganda zashinjwe ibyaha bitandukanye byakorewe mu Burasirazuba bwa RDC hagati y’umwaka wa 1998 na 2003, by’umwihariko mu mujyi wa Kisangani, birimo guhohotera abasivili no gusahura amabuye y’agaciro.

Leta ya RDC yareze Uganda mu Rukiko rw’Umuryango w’Abibumbye, ICJ, isaba ko yayiha indishyi ya miliyari 11 z’amadolari ya Amerika, ariko rwo rwategetse Uganda ko yishyura miliyoni 325 z’amadolari.

Bitewe n’impamvu z’aya mateka, Brig Gen Kulayigye yasobanuye ko byatwaye imyaka myinshi kugira ngo Leta ya RDC yizere ko UPDF ishaka kurwanya umutwe wa ADF muri izi ntara zombi, kandi ko kugira ngo ibyizere na bwo yasabye ko habaho ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi.

Yagize ati “Kugira ngo dushyireho ukwizerana, byasabye ko dukorera hamwe kuko byatwaye igihe kinini kumvisha Abakongomani ko icyo dushaka ari ugushyiraho umutekano, nta kindi dukurikiranye, tudafite akagambane. Kubera iyo mpamvu, twagombaga gukorera hamwe.”

Uyu musirikare yasobanuye ko muri ‘Operation Shujaa’, ingabo za Uganda zitishora mu bikorwa byo gusahura amabuye y’agaciro ya RDC, bitandukanye n’ibyo zashinjwe mu myaka irenga 20 ishize.

Ingabo za Uganda zinjiranye mu burasirazuba bwa RDC intwaro z'ubwoko butandukanye
Gen Muhoozi aherutse guhura na mugenzi we wa RDC, Christian Tshiwewe, baganira kuri Operation Shujaa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .