00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyiciro cya kabiri cy’ingabo za Kenya cyoherejwe muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ugushyingo 2022 saa 07:41
Yasuwe :

Icyiciro cya kabiri cy’abasirikare ba Kenya bari mu mutwe w’ingabo wa Afurika y’Iburasirazuba, cyahagurutse ku butaka bw’iki gihugu kuri uyu wa Gatatu cyerekeje mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izi ngabo zigera kuri 900 zigiye gufatanya n’igisirikare cya Congo kurwanya inyeshyamba mu Burasirazuba bw’igihugu, ahabarurwa imitwe irenga 100.

Muri iyi minsi umutwe uvugwa cyane ni uwa M23 ubu ugenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru mu gihe winjiye no muri teritwari ya Nyiragongo ari nako usatira umujyi wa Goma.

Izi ngabo za Kenya zigiye zisangayo ikindi cyiciro cya mbere cyahagezeyo mbere.

Ntibizwi neza niba zihita zinjira mu mirwano imaze iminsi hagati y’ingabo za leta ya DR Congo n’umutwe wa M23 ubu usumbirije Goma nk’uko BBC ibivuga.

Ingabo za Uganda zimaze igihe muri RDC zafashwe nk’izigize umutwe wa EAC mu gihe iz’u Burundi zimaze amezi muri Kivu y’Amajyepfo. Iza Sudani y’Epfo ziracyategerejwe mu gihe Tanzania isa n’iterura aho ihagaze kuri iyi gahunda mu gihe Congo yagaragaje ko idashaka ko u Rwanda rugira uruhare muri uyu mutwe.

Kenya yohereje icyiciro cya kabiri cy'abasirikare bari mu mutwe w'ingabo za EAC muri Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .