Icukumbura ryagaragaje inkomoko y’umutungo udasanzwe w’umukobwa wa Jose Eduardo Dos Santos

Yanditswe na Habimana James
Kuya 20 Mutarama 2020 saa 04:22
Yasuwe :
0 0

Ikinyamakuru Forbes Magazine, kigaragaza ko Isabel Dos Santos, umugore w’imyaka 46 ukunze kwitwa ‘Igikomangoma’ cya Angola, afite umutungo wa miliyari ebyiri z’amadorali ya Amerika.

Isabel Dos Santos ni umukobwa wa Jose Eduardo Dos Dantos, wayoboye Angola kuva mu 1979 kugeza mu 2017.

Ubwo yari ku butegetsi, hagaragajwe ko umuryango we wihariye ubukungu bw’igihugu gisanzwe gikungahaye ku bikomoka ku mavuta, ariko abaturage bakaba bacyugarijwe n’ubukene bukabije.

30% by’abaturage miliyoni 29 zituye Angola, babayeho mu bukene bukabije.

Nyuma yo kuva ku butegetsi mu 2017, nibwo hagaragaye uburyo uyu muryango wari warihariye umutungo w’igihugu, bigera n’aho Isabel Dos Santos afatanyije n’umugabo we, Sindika Dokolo, babaye abaherwe bakomeye ku mugabane wa Afurika.

Nyuma y’igihe nibwo hagaragajwe inyandiko z’ibanga zigaragaza uko uyu muryango wabonye amafaranga mu buryo bunyuranije n’amategeko witwaje ijambo rya Se.

Mu iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru The guardian cyo mu Bwongereza, BBC n’ibindi, rigaragaza ko Isabel Dos Santos ari kumwe n’umugabo we, Sindika Dokolo, bagiye babona amahirwe adasanzwe babifashijwemo na José Eduardo dos Santos, mbere y’uko ava ku butegetsi muri Nzeri 2017.

Uyu mugore ngo akunze kumara igihe kinini mu Bwongereza agenzura imitungo afite hirya no hino muri Afurika n’u Burayi.

Isabel ngo afite ibigo bikomeye birimo iby’imari, televiziyo zikomeye, ibigo by’itumanaho, ibicuruza za sima, amahahiro akomeye, inyubako n’ibindi.

Aya makuru yagiye ahagaragara, agaragaza ubutumwa bugufi burenga ibihumbi 700, bukaba bwarajwe kubona n’umuryango urwanya ruswa ku mugabane wa Afurika.

Nyuma y’amezi arindwi bari mu ipererereza, ikinyamakuru The guardian cyakoranye n’ibindi bigo birimo BBC, The New York Times n’ikinyamakuru Expresso cyo muri Portugal, byabonye inyandiko zigaragaza amadolari menshi aba bantu bagiye bagirana na leta ya Angola mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Izi nyandiko zigaragaza ubufatanye bw’ibigo 400 ibyinshi muri ibi bikaba byari ibyo hanze y’igihugu, ariko bishamikiye kuri Isabel Dos Santos na Dokolo.

Zigaragaza uburyo ibi bigo byagiye bihabwa abandi bantu barimo abakomoka muri Amerika n’u Burayi, bakaba ari bo babigenzura mu mazina y’uyu muryango.

Ku butegetsi bwa Dos Santos, Isabel Dos Santos yari yaragizwe umuyobozi mukuru wa sosiyete y’igihugu itunganya amavuta ya Sonangol.

BBC yagaragaje ko Isabel Dos Santos ubwo yavaga kuri uyu mwanya, yasinye inyandiko yemeza ko muri iyi sosiyete havanwamo miliyoni 58 z’amadorali akishyurwa ikigo, Matter Business Solutions, gikorera i Dubai gisanzwe gikora ibikorwa by’ubujyanama.

Isabel Dos Santos yavuze ko nta nyungu yari afite muri iki kigo cyo muri Dubai, gusa amakuru yaje kumenyekana ni uko cyayoborwaga n’umuyobozi ubwe (Isabel) yari yarishyiriyeho.

Izi nyandiko kandi zigaragaza uburyo uyu mugore yabonye umutungo biciye mu kigo gicuruza amavuta cyo muri Portugal cyitwa, Galp yaguzemo imigabane.

Izi nyandiko zigaragaza ko yaje kwishyura gusa 15% bya miliyoni 70 z’amadorali yagombaga kukigurwamo, izindi 63 zikaba zitanzwe n’iyi sosiyete yari ayoboye.

Izi nyandiko zigaragaza ko aya mafaranga yagombaga kwishyura mu gihe cy’imyaka 11.

Kugeza ubu umutungo w’uyu mugore muri iki kigo ngo ni miliyoni 750 z’amadorali.

Amakuru agaragaza ko aya mafaranga yaje kwishyurwa mu 2017, ariko raporo ikagaragaza ko uyu mugore atagombaga kwemererwa kwishyura izi miliyoni gusa, kuko hari izindi miliyoni icyenda z’amayero yagombaga kwishyura zarengagaho nk’inyungu ariko atigeze yishyura.

Izi nyandiko kandi zigaragaza uburyo mu 2012, umugabo wa Dos Isabel Santos, Sindika Dokolo, yagiranye amasezerano n’ikigo cya leta ya Angola cyitwa Sodiam gikora mu bya diamant.

Aya masezerano yavugaga ko buri ruhande rwagombaga kugira 50%, bikagura ikigo cyo mu Busuwisi cyitwa Jeweller De Grisogono gicuruza imitako.

Amakuru agaragaza ko ikigo cya leta ari cyo cyishyuye amafaranga menshi agera kuri miliyoni 79 z’amadorali muri ubu bufatanye, Dakolo we ashyiramo gusa miliyoni enye z’amadorali.

Nyuma byaje kugaragara ko iki kigo cya leta cyaje guhemba uyu mugabo miliyoni eshanu z’amadorali kubera ko ngo yashoboye gushaka iri soko, bivuze ko we atigeze ashyiramo amafaranga na make.

Amakuru agaragaza ko iki kigo cya leta cyabonye izi miliyoni 78 nk’inguzanyo muri banki ifitwemo imigabane myinshi na Isabel Dos Santos.

Iki kigo ngo cyagombaga kuzishyura 9% nk’inyungu, kandi guverinoma ya Angola, ni yo yari yaremeje ko aya mafaranga afatwa nk’ingwate bigizwemo uruhare na Perezida.

Umuyobozi mushya wa Sodiam, Bravo da Rosa, yavuze ko abaturage ba Angola batigeze bungukira muri aya masezerano, ahubwo byaje kugaragara ko iki kigo cyaje kwishyura inyungu ku buryo byateje igihombo cya miliyoni 200 z’amadorali.

Kwiharira ubutaka mu gihugu

Izi nyandiko zigaragaza uburyo mu 2017, Isabel Dos Santos, yaguze ubutaka bunini mu murwa mukuru Luanda kandi akishyura amafaranga make.

Zigaragaza ko ikigo cya Isabel Dos Santos cyaguze ubutaka buzwi nka Prime beach, bigizwemo uruhare na Perezida Dos Santos.

Amakuru agaragaza ko ubu butaka bwari bufite agaciro ka miliyoni 96 z’amadolari, nyamara Isabel Dos Santos yatanze gusa 5%.

Iyi raporo igaragaza ko hari imiryango y’abaturage 500 bavanwe muri ako gace bivugwa ko hagiye gutezwa imbere, bajyanwa mu bilometero 50 uvuye i Luanda.

Teresa Vissapa umwe mu bacururizaga muri aka gace, avuga ko ubu abayeho nabi kugira ngo atunge abana be barindwi.

Yagize ati “Icyo nsaba Imana ni uko yatuma Isabel atekereza uburyo tubayeho, wasanga mu by’ukuri atabizi ariko tubayeho nabi.”

Isabel Dos Santos yirinze kugira icyo avuga kuri uyu mushinga.

Uyu muryango wihariye ibigo by’itumanaho

Izi nyandiko zigaragaza kandi uburyo Isabel Dos Santos yabonye imigabane ingana na 25% mu kigo cya leta cy’itumanaho, Unitel.

Zigaragaza ko iki kigo cyishyuye Isabel akayabo ka miliyari imwe y’amadolari nk’umunyamigabane, ariko ngo aya siyo yonyine yavanyemo.

Amakuru agaragaza uburyo Isabel yategetse iki kigo gutanga inguzanyo ya miliyoni 350 z’amadolari ku kindi cyitwaga, Unitel International Holdings, gikora iby’itumanaho nyuma byagaragaye ko cyari icye.

Kugeza ubu hari ibigo bikomeye ku Isi byagiye bikorera amafaranga menshi muri ubu bucuruzi bwa Isabel, harimo nka Price Waterhouse Coopers (PWC), aho byamufashaga mu kugenzura imitungo ye, gutanga ubujyanama n’ibindi.

Gusa ikigo cyatangaje ko kigiye gusesa amasezerano n’uyu muryango, nyuma y’izi nyandiko zigaragaza ubu bujura.

Mu byumweru bitatu bishize, umucamanza wa leta yafatiriye ibikorwa bya Isabel Dos Santos, bashinjwa ko bahombeje leta akayabo ka miliyari imwe y’amadolari.

Musaza wa Isabel Dos Santos, José Filomeno dos Santos, ubu ari mu butabera ashinjwa kunyereza umutungo wa leta ubarirwa muri miliyoni 500 z’amadolari.

Isabel Dos Santos aherutse kubwira itangazamakuru ko imitungo afite yayikuye mu gukorana ingufu n’ubucuruzi bwe.

Ubwo yasubizaga ku bijyanye n’uburyo yaba yarafashwag na se mu bucuruzi bwe, Isabel Dos Santos yavuze ko icyo leta yari ishinzwe ari ukureba ko ibigo byose bikora bifite ibyangombwa, ko byari bugorane ko ubucuruzi bwe bwari bukorwe butabifitiye ibyangombwa.

Ababunganira mu mategeko na bo bavuga ko ibigo byabo byakoraga biciye mu mapiganwa, ko ibirego bashinjwa byose ari ibihimbano.

Isabel Dos Santos yabwiye BBC ati “Ibi byaha dushyirwaho na perezida mushya biherekejwe n’impamvu za politike, ibikorwa byose by’ubucuruzi mfite ntabwo byavuye mu mafaranga ya leta.”

Isabel Dos Santos yamaze gutangaza ko agiye kwinjira muri politiki, akiyamamariza kuyobora icyo gihugu ni mu matora azaba mu 2022.

Isabel Dos Santos n'Umugabo we bashinjwa kunyereza umutungo utari muke mu gihe abaturage ba Angola babayeho nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza