Ibyo Kenya yohereje mu Rwanda byageze kuri miliyoni $1.34 muri Gicurasi 2020

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Kanama 2020 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Ibyo Kenya yohereza mu Rwanda muri Mata byaragabanutse bigera ku $831,775 bivuye kuri miliyoni $1.3 muri Werurwe 2020, byongera kuzamuka bigera kuri miliyoni $1.34 muri Gicurasi, nyuma y’uko ibihugu byinshi bifunguye ibikorwa ari nako bihangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Raporo yasohowe kuwa Kane w’iki cyumweru na Banki Nkuru ya Kenya, yerekana ko ibyoherezwa mu mahanga na Kenya byagabanutse muri Werurwe ubwo ibihugu byinshi byagerwagamo na Coronavirus.

Iyi raporo yitaye ku byo Kenya yohereje muri Tanzania, Somalia, Zambia, Misiri, u Rwanda, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Ethiopia na Uganda iyoboye aho iki gihugu cyohereza ibicuruzwa byinshi.

Muri Werurwe Kenya yohereje muri Uganda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 6.4$, muri Mata biragabanuka cyane bigera kuri miliyoni 2.5$, muri Gicurasi byongera kuzamuka bigera kuri miliyoni 4.4$.

Kenya yohereza muri Afurika ikawa, icyayi, isukari, ibikoresho n’imiti byo kwa muganga, sima, alcohol, imodoka n’ibikoresho bikoze mu byuma. Iki gihugu ariko gitumiza mu mahanga ibinyampeke, amata n’ibiyakomokaho, ibishyimbo, amagi, ibiryo by’amatungo n’ibindi.

Ibyo Kenya yohereje mu Rwanda byageze kuri miliyoni $1.34 muri Gicurasi 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .